Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyagatare: Abaturiye Pariki bubakiwe ibyumba 12 by’amashuri abanza   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 August 2016

 
 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyazirikanye abaturage batuye mu nkengero z’ibyanya by’inyamaswa kibagenera ibikorwa remezo mu kubazirikana nka bamwe mu batuma inyamaswa zikomeza kwinjiriza u Rwanda amadevize no kuzirikana bamwe muri bo bajya bahutazwa n’inyamaswa.

Abaturanye na Pariki y’Igihugu y’Akagera bubakiwe ibyumba by’amashuri abanza 12 mu Ishuri rya Getebe riherereye mu murenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare hakoreshejwe 5% by’amadevize yinjizwa n’inyamaswa binyuze mubukerarugendo.

Ishuri rya gatebe ryungutse ibyumba by'amashuri 12

Nubwo abaturanye na pariki y’akagera bavuga ko nta gisubizo gihamye bari bahabwa ku kibazo cy’inyamaswa zibonera imyaka n’indi mitungo, barashimira Leta y’u Rwanda kuko yabatekerejeho ikabagaragariza ubushake bwo gukemura bimwe mu bibazo izi nyamaswa zibateza.

Tuyizere Etienne yagize ati “Ubu bwo turishimye cyane kuko amashuri batwubakiye azafasha abana bacu kwiga neza, tukigera hano abana benshi bahise bibera abahigi ariko kuva iki kigo cyaza ubu bariga neza. Twasabaga ko bazanatwubakira ayisumbuye.”

Iri shuri ryatashwe ryigamo abana barenga 1700 rikaba riri mu mashuri atsindisha neza mu Karere ka Nyagatare n’ubwo riherereye mu gace kegereye ishyamba.

Abanyeshuri n'ubuyobozi bashimiye leta yabafashije kongera ibyumba byo kwigiramo

Ubuyobozi bw’iri shuri burashimira Leta y’u Rwanda yatekereje ku baturage bari batujwe mu ishyamba mu mwaka wa 2008 ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ikabubakira Amashuri abanza ya Gatebe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier na we yongeyeho ati “Intambwe igaragaza ibyo abaturage bashobora kugeraho baramutse bafashe neza umutungo kamere w’igihugu. Leta irateganya kongera pariki z’igihugu no kubungabunga izihari kuko zifatiye runini u Rwanda aho amafaranga azivamo no mu bundi bukerarugendo afasha Leta muri gahunda zo kwiteza imbere.”

Rwamukwaya yibukije abarezi n’ababyeyi ko bakwiye kwikuramo inyumvire mibi aho usanga hari ibyumba bitigirwamo abana baragiye mu yindi mirimo kubera kwibwira ko abiga mu burezi bw’imyaka 12 bw’ibanze batiga neza.

Gahunda yo gusaranganya n’abaturage ku musaruro uva mu bukerarugendo yatangiwe muri 2005, kugeza ubu imaze gutangwaho miliyari 2.6 z’amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka biteganyijwe ko ayarenga miliyoni 376 ariyo azatangwa.

Ishuri ryatashwe kimwe n’ibindi bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwa munani byo kwegereza abaturanye na pariki zitandukanye bitegura igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 22 kizaba tariki ya 02 Nzeri 2016, nkuko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Kaliza Belyse.

 

Comments

 
 
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana
Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude, yasabye ababyeyi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakabitoza abana babo, mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.