Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Yiyahuye akimara gushwana n’umugore we bapfa igitiyo   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 months ago

 
 

Sibomana Ildephonse w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Kabuye, Akagali ka Kabatezi mu Murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu yiyahuye yimanitse mu mugozi nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amaze gutiza igitiyo umuvandimwe ba.

Bamwe mu baturanyi b’uyu nyakwigendera Sibomana bavuga ko ayo makimbirane yatangiye ubwo umugore we Mutuyimana Clementine yatizaga igitiyo musaza we witwa Gasore kikamuburiraho bituma havuka amakimbirane yaviriyemo umugabo kwiyahura.

Rurangwa Manzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda yemeza amakuru y’uku kwiyahura avuga ko byabaye mu mugoroba wo ku wa 30 Nzeri 2016 hafi ya saa moya z’ijoro.

Yagize ati “Ikibazo cyabayeho ubwo umugore wa Sibomana yatizaga igitiyo uwitwa Gasore ntiyagitirura kandi afitanye isano n’umugore; ibi Sibomana yabibonye nk’agasuzuguro agiriwe n’umuryango w’umugore we bibyara intonganya mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Byageze aho ahura n’uwo Gasore bararwana abaturage barabakiza bashaka kubunga ariko Sibomana arabyanga; rero umugabo yageze mu rugo atongana cyane n’umugore we kandi yari yasinze cyane. Ubwo rero mu ri uwo mugoroba umugore yagiye guhaha mu gasantere ka Jenda asiga umugabo mu rugo agarutse asanga umugabo yimanitse mu mugozi yapfuye.”

Rurangwa avuga ko bidasanzwe kubona mu Murenge ayoboye kubona umugabo ukiri muto yiyahura, ngo byari bimenyerewe ku bantu bakuze. Ati “Ubundi twari tumenyereye kubona abantu bageze mu za bukuru ari bo biyahura ariko kubona umusore w’imyaka 30 yiyahura assize abana bane ntitwari tubimenyereye”

Muri uyu mwaka muri uyu murenge hamaze kwiyahura abakuze babiri n’uyu Sibomana aje ari uwa gatatu.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.