Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Umuryango wari ubangamiwe n’umunuko w’impu wubakiwe inzu   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 1 month ago

 
 

Umuryango wa Rutayisire Emile ugizwe n’abantu bagera ku 10, urashimira cyane ubuyobozi bwabafashije kubona inzu nziza yo guturamo, nyuma y’igihe kirekire baba mu nzu yuzuyemo umunuko w’impu.

Rutayisire avuga ko mbere yo guhabwa iyi nzu yabaga mu nzu ibikwamo impu, umunuko wazo ukabangamira abagize umuryango we bayibanagamo.

Iyi nzu Rutayisire yubakiwe ifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 8, ifite igikoni, ubwiherero, sitoke, imirasire y’amashanyarazi, n’ikigega gifata amazi, kandi ngo biteganijwe ko azahabwa n’inka imuha amata.

Uyu mugabo w’imyaka 56, avuga ko iyi nzu idashobotse iri mu murenge Mukamira, akagari ka Jaba yayimazemo imyaka 8, ariko ubu ngo yatujwe mu mudugudu, ahabwa inzu nziza.

PNG - 1.4 Mb
Inzu umuryango wa Rutayisire wubakiwe yujuje ibyangombwa byose (Foto Ngaboyabahizi P)

Yagize ati “Nabagaho nabi mu buryo burenze, reba nawe guturana n’impu zacuruzwaga, tekereza umunuko na we ubwawe wahasanze, imyotsi kuri ubu yantereye abana ubumuga bukomoka mu guhumeka umwuka mubi, ariko kuri ubu merewe neza cyane”.

Yakomeje agira ati “Ubu merewe neza, Paul Kagame ubu yanyubakiye inzu nziza mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kabyaza, nta myotsi, nta mwuka mubi, mfite imirasire, ndivuza nta cyo mbaye.

Ntabwo nkirara ndwanira n’abana akaringiti, sinkirara hasi ndicara ku ntebe, ndamushimiye cyane kandi ndashima n’itangazamakuru kuko iyo ritaza kunkorera ubuvugizi kuri ubu mba nkiri hariya hantu habi.”

Yunzemo ati “N’ubwo bamwe bamfataga nk’uri mu manegeka, iyi nzu nzayifata neza kandi mpeshe agaciro uwazirikanye uburinganire mu mibereho y’Abanyarwanda uhereye ku ndushyi nkanjye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Karihe Bienfait, yavuze ko umuryango wa Rutayisire wari ubayeho nabi mu buryo koko ngo bigaragara ko buteye impungenge.

Kuri ubu rero aramusaba gufata neza iriya nzu, ngo kandi bazakomeza kubakira abandi bose badafite aho baba.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.