Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Umugezi wangiriza abaturage warenze ubushobozi bw’Akarere   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bafite imirimo inyura mu kibaya kinyuramo umugezi witwa Nyamukongoro babangamiwe n’uburyo uyu mugezi urenga inkombe ukangiza ibyabo birimo imirima n’inzu.

Mu gih basaba ubufasha ku buyobozi ngo iki kibazo gishakirwe umuti kuko bakoresheje imbaraga zabo bikabananira, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu na bwo buvuga ko kirenze ubushobozi bwako ariko ngo ku bufatanye n’inzego zisumbuye barimo kugishakira umuti urambye.

JPEG - 209.6 kb
Abahinzi ngo iyo umugezi wa Nyamukongoro wuzuye ubangiriza imyaka

Gusa abaturage bo barasaba ko nibura habonetse imashini yabafasha guca inzira ngari y’uyu mugezi ari byo byatanga igisubizo kirambye, ngo kuko imbaraga zabo ntizashobora gucukura ahantu hagari kandi harehare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste kuri iki kibazo, yagize ati “Ikibazo cy’ uyu mugezi wa Nyamukongoro urenga inkombe ukangiza ibikorwa by’abaturage, ni ikibazo gikomeye ndetse kirenze n’ubushobozi bw’Akarere, ariko ku bufatanye n’izindi nzego hararebwa uburyo uyu mugezi wakorerwa inzira ihagije ku buryo utakongera kwangiza ibikorwa by’abaturage nubwo ari ikibazo kitoroshye.”

Abaturage bemeza ko amazi y’uyu mugezi atizwa umurindi n’indi migezi iwirohamo, hamwe n’amazi aturuka ku misozi ikikije iki kibaya hakiyongeraho n’andi aturuka ku mazu yo mu midugudu yubatswe mu misozi kuko ngo amazi avuye kuri izo nzu adafatwa na beneyo uko bikwiye bigatuma ayo atiza umurindi uyu mugezi.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.