Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Hadutse abajura bataburura ibirayi bimaze guterwa   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, babangamiwe n’abajura babaca mu rihumye bagatabura imbuto y’ibirayi yamaze guterwa; ubu bujura bumaze gufata indi ntera ku buryo basaba inzego z’umutekano kubagoboka.

Aba baturage bari bamenyereye ko ubujura bw’ibirayi buboneka mu gihe cy’umwero wabyo, ariko ubu gukurikira imbuto imaze guterwa itaramera ni agashya kuri bo.

Bavuga ko bamerewe nabi kuko babona ubu bujura buzabakururira inzara mu gihe kizaza cyane ko n’ubu ababona imbuto yo gutera ari mbarwa kuko imbuto y’ibirayi yahenze.

JPEG - 586 kb
Abaturage bahangayikishijwe n’abajura bataburura ibirayi bimaze guhinngwa

Muhinde Eric umwe muri bo, yagize ati “Ikilo cy’imbuto kiragura amafaranga 500 wamara kubitera abajura bakagaruka inyuma yawe, mbese biruka mu ntabire hose ku buryo usanga nta kirayi na kimwe kiharangwa, bajya kubirya ibindi bakongera bakabigarura mu isoko, hakaba ubwo wongeye kugura ibyavuye mu wawe, rwose ubuyobozi nibuhagurukire iki kibazo kuko bigiye gutuma tugira inzara y’akarande”.

Abaturage bemeza ko iki kibazo kitari mu murenge wa Bigogwe gusa ngo kuko no mu wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu bihanye imbibi abajura bayogoje abahinzi bakura imbuto imaze guterwa mu mirima.

Umukozi w’Umurenge ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Bigogwe Hakizimana Innocent, yahamije ko ikibazo cy’abitwikira ijoro bakajya kwiba imbuto y’ibirayi imaze guterwa kiriho ariko ku bufatanye n’abaturage babo biteguye kugikemura burundu, hakorwa amarondo na gahunda yo gutanga amakuru kuri buri wese ukekwa.

Abaturage bahangayikishijwe n’uko ubuyobozi butagize icyo bubafasha bajya batangira kurinda intabire kugeza ibirayi byeze, bakaba babona byabasigamo imvune.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.