Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Abangirijwe n’urutambi bategereje ingurane imyaka 2   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe bafite inzu zangijwe n’urutambi ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi ahuriweho n’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba; baratangaza ko baheze mu gihirahiro nyuma y’aho inzu zabo zangiritse ntibahabwe indishyi, bakaba bafite impungege ko zizabagwaho.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora; Nsengiyumva Leonidas yavuze ko hashize imyaka ibiri beretse ubuyobozi bw’Akarere ikibazo cyabo ariko ngo baracyari mu gihirahiro.

Yagize ati “Kugeza ubu ntacyo ubuyoboi bwigeze bukora kugira ngo tubone indishyi z’amazu yacu yagiye asaduka, agatoboka ibisenge, andi inkuta zikagwa hasi; cyakora hari bamwe bagiye bagenerwa amafaranga yo gusana ariko ntacyo yamaze ugeraranyije n’ibyari byangijwe. Kugeza ubu rero abasigaye twe amaso yaheze mu kirere.”

Yongeraho ko bahora bahangayitse batinya ko inzu zabo zabagwaho, cyane nko muri ibi bihe by’imvura, bagaheraho basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo vuba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvugako iki kibazo bukizi ariko ngo cyatindijwe n’uko bagishakisha ikompanyi yakoraga ayo mashanyarazi kugira ngo ibumvikanishe n’abo baturage ku bijyanye n’indishyi z’ibyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste yagize ati “Icyatumye gitinda gukemuka ni uko tugishakisha uburyo bwo kubahuza no kubumvikanisha na kompanyi yakoraga aya mashanyarazi, y’Abahinde, tugiye gushaka REG tubiganireho dore ko n’umuriro w’amashanyarazi uri mu nshingano zayo, gusa nkaba ntatanga igihe kizakemurirwa, kuko bisaba nyine kubanza kubiganiraho n’izo nzego navuze haruguru, kandi ntitwakwemera ko umuturage arengana.”

Abangirijwe n'intambi barasaba kurenganurwa nyuma y'imyaka ibiri amaso yaraheze mu kirere

Abaturage bemeza ko atari inzu zangiritse gusa kuko ngo hari n’indi mitungo yangijwe irimo imyaka n’amashyamba yabo, kugeza ubu nabo ngo bakaba batarabona ingurane z’ibyabo byangijwe.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.