Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyabihu: Abakora imyuga bakuze n’abato ntibavuga rumwe ku gakiriro   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Mu gihe bamwe mu basanzwe mu mwuga bo mu karere ka Nyabihu baturumva neza ibyiza byo kwibumbira hamwe bakorera mu gakiriro, urubyiruko rwo muri Mukamira rwo ruratangaza ko kaje ari igisubizo kinini.

Urubyiruko rwinubira imyitwarire y’abasaza baseta ibirenge mu kugana agakiriro mu gihe bo babona gafite inyungu zifatika.

Nzayituriki Bonaventure ni umwe mu bakuze ukora ububaji muri Mukamira, akaba yemeza ko amaze imyaka 30 abukora ariko agakiriro kamugabanyirije abakiliya.

JPEG - 135.6 kb
Abakobwa bo mu gakiriro ka Mukamira ngo batinyutse umwuga w’ubucuzi (Foto Ngaboyabahizi P)

Yagize ati “Maze imyaka igera kuri 30, nkora umwuga w’ububaji, aho nakoreraga mu rugo nari mfite isoko, ariko muri iyi minsi aho naziye mu gakiriro mfata ku ifaranga nka nyuma y’icyumweru kubera ko abakiriya binubira urugendo baza kugura ibikoresho byacu.”

Yakomeje ahamya ko bamwe muri bagenzi be basheshakanguhe bamenyereye umwuga, basigaye bakora nka magendu mu ngo zabo bakazana ibikoresho bike mu gakiriro ibindi bigakoreshwa mu rugo.

Yasabye ko hajyaho amabwiriza akaze asaba buri wese w’umunyamwuga kugana agakiriro n’abagura ibikoresho by’ububaji bakagana agakiriro gusa.

Gusa abakiri bato ntibabona agakiriro kimwe n’abakuze kuko kabafashije kwegerana bagahuza ingufu.

JPEG - 108.4 kb
Bamwe mu bagore bagannye agakiriro (Foto Ngaboyabahizi P.)

Mujawamariya Alphonsine, umwe mu bakobwa biga umwuga w’ubucuzi yagize ati “Ubundi buri gihe impinduka ziragora, aba basaza bo bumva ko ngo kurera mu gakiriro byabasubije inyuma kubera ko batabona agafaranga, ariko kuri twe, ni igisubizo kirambye, ubu rwose agakiriro karadutinyuye, nk’abakobwa urabona ndimo ndiga gucura ibikoresho binyuranye, mu gihe bavugaga ngo umugore ntatambuka umuseno byari uburyo bwo kudukumira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Mugwiza Antoine,yashimangiye inyungu zo kwishyira ahamwe agaragaza ko biri mu bizana ubukire byihuse.

Yagize ati “Bariya bavuga ko babuze isoko turakomeza kubegera tubamenyesha ko kwishyira hamwe ari ingenzi, ku bikoresho bike ubu na bwo dukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo biboneke.”

Agakiriro ka Mukamira gafite koperative zinyuranye zikoreramo, ubucuzi, ububaji n’ibindi, ariko nanone kakaba kagifite inyubako nkeya n’ibikoresho bike, nk’imashini n’ibindi.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.