2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Umubyeyi yapfiriye mu rugo rw’uwageragezaga kumukuriramo inda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-10 05:33:59

 
Share on:
 
Yasuwe:5
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umugore witwa Nakabonye Jannette wo mu murenge wa Gatore, yapfanye n’umwana w’ukwezi kumwe yari atwite, ubwo yageragezaga gukurishamo inda mu kagari ka Sakara, umurenge wa Murama, mu karere ka Ngoma.

Uyu mubyeyi yapfiriye mu rugo rw’uwagerageje kumukuriramo inda bikanga, kuwa 8 Ugushyingo 2016.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ufitikirezi Collette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sakara, yavuze ko amakuru y’uko Nakabonye Jannette yapfiriye mu kagari ayobora yaje gukuzamo inda yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa kabiri.

Avuga ko Nakabonye Jannette wari utwite inda y’ukwezi kumwe, anafite undi mwana ahetse w’amezi 6, yari yaje kureba undi mugore utuye mu mudugudu wa Kakahi, Akagari ka Sakara, Umurenge wa Murama ngo amukuriremo inda, dore ko bivugwa ko yari asanzwe akuriramo abagore inda.

Yagize ati “Nakabonye Jannette yaje kumusura aturutse Kirehe muri Gatore, yari afite inda y’ukwezi kumwe, ahetse n’umwana ufite nk’amazi 6, gahunda yari afite ngo nuko Patricia yagombaga kumukuriramo inda, agakomeza akonsa uwo mwana kuko ngo yari yaratwite akana kakiri gato.”

Patricia yagerageje kumukuriramo indi mu ijoro ryo kuwa mbere, rishyira kuwa kabiri ariko Nakabonye Jannette araribwa cyane ahagana saa kumi za mu gitondo arapfa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Sakara akomeza abisobanura.

Agira ati “Yakuyemo inda kuwa mbere mu ijoro, bimenyekana mu rukerera ko yapfuye.Inda ishobora kuba itaranavuyemo kuko amakuru yaje kumenyekana mu ma saa kumi z’ijoro, aho Patricia yamusize mu nzu wenyine ameze nabi, agatoroka.”

Abatuye ahabereye ib byago babwiye Imvaho Nshya ko uwo Patricia amaze kubona ko Nakabonye Jannette ameze nabi yabanje gufata umwana yari yaje ahetse, amwohereza mu baturanyi.

Hari n’andi makuru avuga ko muri uru rugo hari n’undi mugore kugeza ubu utazwi imyidondoro bivugwa ko yabonye Nakabonye Jannette apfuye agahita ahamagara moto ikaza gutwara Patricia agatoroka, hanyuma akanatelefona umugabo wa Nyakwigendera amubwira ko umugore yapfuye.

Uwo mugore witwa Patricia kugeza ubu ntaraboneka, bivugwa ko yari asanzwe akuriramo abagore inda.

Uyu mugore kandi ngo agira umugabo ariko basa n’abatakibana kuko umugabo yabonye adashobora kwihanganira ibikorwa bye, akishakira undi mugore nk’uko bivugwa n’abaturanyi be.

Gitifu Ufitikirezi Collette w’akagari ka Sakara yabwiye Imvaho Nshya ko ibyabaye byabahaye isomo, kuko byagaragaye ko abantu babireberaga gusa ntihagire igikorwa ngo bikumirwe.

Yasabye abaturage ko umuntu wese baketseho ibikorwa bibi, bajya bihutira gutanga amakuru agashyikirizwa inzego z’umutekano hakiri kare, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba, kandi abantu bakajya bamenya abantu baraye ahantu batazi, bikaba bizwi.

Nyakwigendera Nakabonye Jannette asize umugabo n’abana 3.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE