Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Ngoma: Umubyeyi wabyariye abana 3 mu bukene arasaba Leta ubufasha   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 5 months ago

 
 

Umubyeyi witwa Imanirakiza Silivensiya uvuka mu kagari Gitaraga, Umurenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, avuga ko akomerewe nuko yabyaye abana 3 icyarimwe ubu kubarera bikaba bitangiye kumubera insobe, bitewe nuko ngo nta bushobozi afite.

Uyu mubyeyi ubu arifuza ko bishobotse ubuyobozi bwamufasha kwita kuri aba bana kuko ngo ubushobozi bwe bwabaye buke cyane. Uyu mubyeyi yibarutse impanga z’abana 3 kuwa mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, ku bitaro bikuru bya Kibungo.

Ubu aracyari ku kiriri bitewe n’imbaraga nke z’umubiri yatewe no kubyara, gusa abamuzi babwiye Imvaho Nshya ko n’ubusanzwe agira intege nke z’umubiri. Imanirakiza uri mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko nubwo afite umugabo, basanzwe bafitanye abandi bana babiri, bari basanzwe babayeho mu bukene cyane.

Kuva yabyara acumbikiwe kwa mukuru we, mu kagari ka Cyesemakamba, mu murenge wa Kibungo, aho yabaye agiye ngo yitabweho mu minsi ya mbere, bitewe nuko babonye kumureka ngo ajye iwe byari kumubera ingoranye kuko asanzwe nta bushobozi afite.

Aganira n’Imvaho Nshya, mu ijwi rito yavuze ko ashimira Imana yamufashije kubyara abana 3 icyarimwe atabazwe.

Ngo amaze kubabyara, byamuteye ibyishimo by’igihe gito cyane, kuko mu minsi 7 gusa amaze yatangiye kwibaza ibibazo byinshi by’uko azarera aba bana neza, bagakura, abiburira igisubizo bitewe n’ubukene.

JPEG - 168.5 kb
Ibi ni ibitaro bya Kibungo uyu mubyeyi aherutse kubyariramo

Yagize ati “Ntekereza uburyo bazabaho, ibyo bazambara, ibizabatunga.. abana batatu mu bukene, kubaheka... nta bushobozi dufite, ndi umukene, nk’ubu aba bana bavutse nta n’umwenda wo kuzabambika twabashije kugura.

Uretse ko abagira neza bagiye badufasha, ubundi nabagaho nkabona icyo kurya nkihingirije, none ubu sinabasha no kujya mu murima, mfite abana 3 bato.”

Asaba ko ubuyobozi bwamwunganira bukamuha inka akabasha gukamira abana amata, kuko ngo ibere gusa ritahaza abana batatu. Yagize ati “Nifuza nko kuba nabona nk’inka noneho nkajya mbakamira, bakabona amata, kuko ntabwo ibere ryahaza abana batatu.

Ntabwo mfite n’umuntu ubamfasha, ni ukurara nicaye,….umwe ndi kumara kumuha amata n’undi akarira, nkabura uko mbigenza.”

Mu mpera z’iki cyumweru dushoje bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyasemakamba acumbikiwemo, barangajwe imbere n’ubuyobozi bwako basuye Imanirakiza Silivensiya n’abana, babazanira ibikoresho birimo imyenda, amasabune, amata, amavuta, ifu y’igikoma, ibyo kwifureba no kwiyorosa ku bana, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.

Baganizi Frederick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyasemakamba, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo gusura uyu mubyeyi, babonye akwiye gufashwa byihariye.

Yagize ati “Kwibaruka abana 3 ni ibintu bidasanzwe, twatekereje kumufasha ariko nyuma yo kuhagera tugasanga ari umubyeyi ufite imibereho itari myiza, twiyemeje ko tugiye kongera kubera icyo twakora, cyane cyane kumukamishiriza amata y’abana mu gihe cy’amezi 6.”

Ubuhamya bw’abazi Imanirakiza Silivensiya bugaragaza ko asanzwe aba mu nzu y’amabati 15, mu mudugudu wa Nyagahura mu kagari ka Gitaraga, mu murenge wa Murama.

Umuryango wamwakiriye ni wo wanamufashije gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ubundi buvuzi kugeza abyaye.

 

Comments

 
 
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana
Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude, yasabye ababyeyi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakabitoza abana babo, mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.