Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Ngoma: Gitifu yakebuye abakubita ‘abavubyi’ ngo babuza imvura kugwa   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 2 months ago

 
 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko nta muntu ukwiye guhohoterwa azizwa ko abuza imvura kugwa, kuko ngo nta muntu ushobora kubuza imvura kugwa, ahubwo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabutanze mu gihe hashize icyumweru mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Birenga, abaturage badukiriye mugenzi wabo bita umuvubyi baramuhondagura bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa.

Aba baturage bari bariye karungu bavuga ko uyu mugabo bakubise afite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, ndetse bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa by’umwihariko mu gace batuyemo.

Bamwe mu batuye mu kagari ka byabereyemo babwiye Imvaho Nshya ko bumvise ko abaturage bagiye umugambi wo kujya mu rugo rw’uyu mugabo bavuga ko ari umuvubyi, bakamutegeka kureka imvura ikagwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Numvise bavuga ko bikoze bajya iwe, baramubwira ngo nabahe imvura…bagiye kumukubita imvura ihita iragwa, imvura irabanyagira.Bari bagiye kumukubita ahita ababwira ati nimundeke iraje iboneke, hanyuma ihita igwa.”

Nubwo imvura yaguye ariko ntibyabujije bamwe gusiga bamukubise.

Abatuye Birenga bibajije niba kujya kuri uwo mugabo hari aho bihuriye
n’imyumvire ya bamwe y’uko hari abantu bafite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, bibabera urujijo.

Bushayija Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, avuga ko abaturage bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa.

Yagize ati "Twarabyamaganye, tujyayo mu mudugudu, tubwira abaturage ko nta bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite ububasha bwo kubuza imvura kugwa. Iyo ni imyemerere y’abantu, itari yo! Turimo no gukangurira abantu ko babyumva, imvura niba ibuze hari iteganyagihe, abo mu itaganyagihe bajya banavivuga mbere.Kandi n’ubu bari barabivuze ko tuzagira imvura nke.”

Uyu muyobozi yamaganira kure abagifite imyumvire yuko hari ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa.Anavuga ko uzafatwa agerageza guhohotera umuntu amwita ‘umuvubyi’ azashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Umuntu nta bubasha afite bwo kubuza imvura kugwa n’ubitekereza atyo, iyo ni imyumvire tutemera.Ibyo nk’ubuyobozi turabyamagana, kandi dusaba ko iyo myumvire bakwiye kuyirinda. N’uwagerageje kumuhohotera n’ubu dufatanyije n’inzego z’umutekano turi kumushakisha, ntabwo tubishyigikiye kandi nafatwa azashyikirizwa ubutabera.”

Si mu murenge wa Kazo gusa havuzwe ibibazo by’abo abaturage bita ‘abavubyi’ ngo babuza imvura kugwa, kuko mu ntangiro z’iki cyumweru humvikanye n’ahandi mu mirenge ya Rurenge na Rukira, abaturage bakubise abantu babaziza ko ‘babuza imvura kugwa’.

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2016, umuturage witwa Nyirangaruye Daforoza w’imyaka 71 utuye mu kagari k’Akagarama, umurenge wa Rurenge, akarere ka Ngoma, yagejeje ku buyobozi bw’akarere ikibazo cy’uko atotezwa ndetse akaba yaranakubiswe yitwa ‘umuvubyi’ ubuza imvura kugwa mu k’Akagarama, kandi ahandi ihagwa.

Uyu mukecuru we ahakana yivuye inyuma ko nta bubasha afite bwo kubuza imvura kugwa.

Nubwo mu karere ka Ngoma hari abafite imyumvire yuko hari abo bita ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa, kugeza ubu hirya no hino mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma, amakuru agaragaza ko imvura yamaze kugwa hose.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.