Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Ngoma: Abamaze imyaka 19 batagira aho bidagadurira babujijwe guhanga ikibuga   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu kagari ka Bugera, mu murenge wa Remera, baravuga ko bagorwa no kubona aho bidagadurira kuko mu kagari kose batuyemo nta kibuga kiharangwa, n’icyo bagerageje guhanga ngo bajye bakiniramo, ubuyobozi bwagihagaritse.

Bamwe mu muri aka kagari Imvaho Nshya ko baheruka ikibuga cy’umupira mbere y’umwaka 1998, kuko icyo bakiniragamo cyo mu mudugudu wo Kumukiza cyakozwemo umudugudu gituzwamo abaturage.

Kuri ubu ngo urubyiruko rwo muri aka kagari ntirufite aho rwidagadurira, abana bakinira mu mihanda, ku buryo ababyeyi bafite impungenge z’uko rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.

Murindabigwi Fabrice w’imyaka 30, utuye mu mudugudu wa Gisunzu avuga ko ubu bari mu bwigunge, kubera kutagira aho kwidagadurira.

Yagize ati “Twagerageje no gukora ikibuga kigiye kuzura, ubuyobozi buraduhagarika, kandi ni ikibuga cyari cyaratangijwe n’intore zari ku rugerero. Baragihagaritse biradutungura kandi twari twaragihawe n’akagari, n’imiganda y’ukwezi ni ho twayikoreraga, twari tumaze gushyiramo n’amafaranga asaga ibihumbi 70, kuko twumvaga turi kwikorera, nta kibazo.Ubu rero turi mu gihirahiro,.. turigunze nk’urubyiruko.”

JPEG - 301 kb
Abatuye Bugera batewe urujijo nuko n’ikibuga bihangiye mu butaka bwa Leta cyahagaritswe

Uwizeyimana Jean de Dieu, na we yagize ati “Akagari ka Bugera kose nta kibuga tugira, kuva mu 1998, turi mu bwigunge kubera kutagira ikibuga. Abana barakinira mu muhanda, abandi kubera kubura imyidagaduro iyo bigeze nimugoroba binateza ubujura mu mudugudu kubera o ntaho kwidagadurira hahari.”

aba baturage bahamya kko kugira ngo babashe kwidagadurira ahabugenewe, bisaba ababishoboye kujya gutira ibibuga mu tundi tugari n’imirenge bahana imbibi, bagakora urugendo rutari munsi y’ibilometero bitatu.

Munyanziza Innocent, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisunzi, aho abaturage bagerageje guhanga ikibuga cy’umudugudu, aherutse kugaragariza ubuyobozi iki kibazo cy’uko abaturage badafite aho bidagadurira, ndetse n’aho bagerageje kwihangira ikibuga ubuyobozi bukabahagarika mu gihe bari batangiye kugikiniramo, ubu bakaba bari mu gihirahiro, bibaza aho bazajya bidagadurira.

Nambaje Aphrodice, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma asubiza kuri iki kibazo yabajijwe mu nama mpuzabikorwa, yavuze ko bikomerera umuyobozi mu gihe ayobora abaturage batidagadura, agaragaza ko bagiye kugikurikirana kigakemurwa.

Yagize ati “Ntushobora kugira abaturage batidagadura, badatera ruhago, abaturage badakina…waba ufite akaga.Gukina ni ibanga ryo kuramba, bibagabanyiriza na bya bibazo byo gushotorana. Tuzabasura turebe icyo kibuga, tumenye n’impamvu cyakozwe nyuma kigahagarikwa, hanarebwa niba cyakongera kigafungurwa.”

Akagari ka Bugera gatuwe n’abaturage batagira aho kwidagadurira, ni kamwe muri tune tugize umurenge wa Remera, uherutse kwegukana umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu irushanwa y’umupira w’amaguru ryiswe Umurenge Kagame Cup, ku buryo abaturage biyumvamo icyizere cyo kuzandika amateka mu mikino haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.