Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Uwazize Jenoside yashyinguwe nyuma y’imyaka 25   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Umuryango wa Hategekimana Michel, umwe mu batutsi bazize Genocide mu mwaka wa 1991, waruhutse umuutwaro wari umaranye imyaka 25 nyuma yo kumushyingura mu cyubahiro.

Hategekimana wari atuye mu cyahoze ari komini Kinigi, ubu ni mu murenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga; akarere ka Musanze, yashyinguwe mu rwibutso rwa Genocide rwa Busogo mu mpera z’iki cyumweru.

Yashyinguwe nyuma y’aho umubiri waje kuboneka mu kagari ka Kampanga muri Nzeri 2016, wari warajugunywe ahantu hagoranye kumenyekana mu 1991akimara kwicwa igihe hageragezwaga Jenoside.

Soeur Illuminata Twagirimana, umuvandimwe wa Hategekimana yagaragaje agahinda batewe no kubura uwabo ntibanamubone ngo bamushyingure mu cyubahiro.

JPEG - 45.2 kb
Umubiri wa Hakizimana washyinguwe mu rwibutso rwa Busogo

Yagize ati “Tekereza na we kugira ngo umuntu wawe yicwe cyangwa se ubarirwe ko yitabye Imana ariko ubyemere utaramushyinguye… Ni ikintu gituma intimba ihora igushengura mu mutima, gusa kuba tubonye umubiri we tukaba tumushyinguye turaruhutse.

Yakomeje ashimira abatanze amakuru y’aho Hategekimana yajugunywe akimara kwicwa, anenga bamwe batarumva agaciro ko gutanga amakuru y’aho Abatutsi bishwe muri Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro bari.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yagarutse ku mateka mabi yaranze ubutegetsi bwariho mbere no mu gihe cya Jenoside asaba buri wese waba uzi aho imibiri y’abazize Jenoside yaba iri kubivuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yunzemo ati “Gutanga amakuru ku bazize Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro ni bimwe mu bizakomeza gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barishimira intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda nyuma y’urugamba rwo guhagarika aya mahano yabagwiririye kandi barasangiraga akabisi n’agahiye.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.