Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Ku kigo nderabuzima barambiwe kubyaza bafashijwe buji n’abarwaza   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 2 months ago

 
 

Abakozi b’Ikigo Ndeabuzima cya kabere gikorera mu murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze barinubira gukoresha buji (bougie) mu gihe cyo gutabara ababyeyi baje kubyara nyuma y’aho insinga z’amashanyarazi zabakururiraga umurirozicagaguriwe.

Bivugwa ko izi nsinga zo ku rugomero rwa Mutobo zimaze igihe kingana n’ukwezi ziciwe ntizagize ingaruka ku kigo nderabuzima gusa kuko n’abaturage binubira kuba bamaze igihe cyose bari mu kizima.

Ikigo gishinzwe gukwiza ingufu EUCL ngo ni cyo cyaziciye giteganya kuzisimbura kuko n’ingufu zitwara ziteganya kongerwa.

JPEG - 132 kb
Abarwariza ku kigo nderabuzima cya Kabere ngo iyo bwije bagira ibibazo, hari n’ubwo bafasha buji abaganga barimo kubyaza (Foto Ngaboyabahizi P)

Uwamariya Anathalie umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabere ushinzwe imari yagize ati “Urabona iyo umubyeyi aje kubyarira hano mu mwijima ni ibintu bitoroshye twifashisha buji, ubundi abarwaza bakitwaza udutara ku buryo no kubyaza usanga bidakorwa mu ibanga kuko hari ubwo umuganga aba yaraye izamu na mugenzi we yaba agiye gufasha abandi barwayi, ubwo bikaba ngombwa ko umurwaza agufasha buji.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi warabuze bituma batabasha kubika neza imiti imwe n’imwe kubera ko nta ‘frigo’ zigikora.
Yagize ati “Ubu tujya kubitsa imiti mu kigo nderabuzima cya Kimonyi, nta nkingo twabika hano, ibizamini ntibikorwa kubera ko isuzumiro imashini nta muriro n’ibindi bikenera umuriro nka za mudasobwa ubu twagarutse kuri gakondo dukoresha ikaramu n’urupapuro mu gutanga raporo n’icungamutungo ntirigikorwa binyuze mu ikoranabuhanga.”

Abaturage bo muri uyu murenge na bo bavuga ko basubiye inyuma mu iterambere, ubu ngo kogosha bakoresha imakasi, ntibakibasha kubona aho bashesha amafu y’igikoma n’ibindi.



Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Musanze Ing. Nzamurambaho Marcel na we ashimangira ko ukwezi kugiye gushira nta muriro urangwa muri kariya gace ariko ngo bizakemuka.

Yagize ati “Ruriya rugomero rwa Mutobo rwatangaga umuriro muri Kabere ni ukuvuga akagari ka Birira gusa, Transfo y’aho yari ifite ingufu nkeya , kuri ubu rero twaciye insinga kugira ngo tuzihuze n’imiyoboro ya EUCL. Ni byo koko hari ingaruka zabonetse ariko kuri ubu ndizera ko nyuma y’icyumweru kimwe iki kibazo kiraba cyakemutse, ndasaba abaturage n’ikigo nderabuzima kwihangana.”

Uru ruganda rwatangaga umuriro muri Birira gusa rwatangaga ingufu zingana na KW 200.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.