Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Imvura y’impangukano yasenye inzu zirenga 20   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Imvura idasanzwe yaguye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ugushyingo isenya inzu zirenga 20 yangiza n’imyaka iri kuri hegitari zirenga eshanu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buratangaza ko uretse n’amazu n’imyaka yari kuri hegitari eshatu z’ibigori n’ebyiri z’ibishyimbo zangijwe n’iyi mvura idasanzwe.

Abaturage bararrira ayo kwarika nyuma yo gusigara mu nzu z’ibirangarizwa bigoye kongera gusana, bakaba basaba inzego zishinzwe imibereho myiza y’abaturage gukoresha uko zishoboye zikababonera isakaro.

Nirembere Innocent wo mu murenge wa Muhoza yagize ati “Imvura irimo umuyaga ukaze yatangiye kugwa mu gihe cya sa cyenda, nari nicaye muri salo umugore n’abana bari mu cyumba ngiye kubona mbona igisenge kivuyeho igikuta cy’inyuma yange na cyo mbona kiguye kerekeza hanze, mbura icyo nkora n’icyo nareka gusa ninjiye mu cyumba nsohora abana n’umugore, tujya kugama mu baturanyi, nta kintu na kimwe nakuyemo, ari ibiribwa ndetse n’ibikoresho byangiritse…”

JPEG - 139.5 kb
Nirembere Innocent avuga ko nta kintu yakuye mu nzu cyo kumutunga (Foto Ngaboyabahizi P.)

Aho Imvaho Nshya yageze mu mirenge inyuranye yasanze abaturage bagerageza kurwana kuri bagenzi babo kugira ngo barebe ko babona aho bikinga, ariko bagasaba Leta kubonera bagenzi babo isakaro kugira ngo nabo bazatange umuganda wo gusana no gusakara.

Mbabaza Egidie wo mu murenge wa Musanze yagize ati “Aba bahuye n’ibiza bari mu bihe bikomeye cyane, ariko ikibazo dufite nk’abaturanyi, uwabaha isakaro ubundi umuganda twiteguye kuwutanga kuko urabona amabati yose yatobaguritse.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze akaba n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habyarimana Jean Damascene yemeje ko amakuru bahise babona ari ayo mu mirenge ya Muhoza,Musanze, Kimonyi na Cyuve ariko bishoboka ko no mu yindi mirenge bagezweho n’ibi byago.

Yagize ati “N’ahandi mu yindi mirenge iki kibazo kirahari, tugiye gukora ubuvugizi nyuma yo kubarura ibyangijwe byose kugira ngo haboneke inkunga y’ingoboka nyuma yo kugeza raporo ku babishinzwe.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bubaka ibisenge bikomeye, bakabizirika kandi bakagira n’ubwishingizi bw’inyubako zabo.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.