Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: “Drones” zigiye kwifashishwa mu buhinzi bw’ibirayi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Abahinzi bo mu karere barashimira Leta y’u Rwanda ikomeje guharanira kugera ku buryo bwose bufasha umuturage gutera imbere, bashima uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje kuborohereza akazi nyuma yo kwegerezwa indege zitagira abaderevu (drones) bahamya ko zizabafasha kuvugurura ubuhinzi bw’ibirayi.

Bahamya ko izi drones zizabafasha gukemura ibibazo bitandukanye biri mu buhinzi bw’ibirayi birimo inddwara zabagoraga kuzimenya mu gihe badatambagira ku buryo buhoraho.

Biteze ko utu tudege begerejwe n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri ku bufatanye na kaminuza yo mu Buholandi, tuzajya tubafatira amafoto meza yerekana imiterere y’ibihingwa umuhinzi atarinze kuzenguruka umurima.

Ntawanguwe Innocent umuhinzi w’ibirayi yagize ati “Izi ndege ni igisubizo kuri twe, nta kibazo kuri ubu kirebana n’ubuhinzi tuzajya duhura na cyo, kizajya gihita kigaragara mbere y’uko tukibona twe nk’abahinzi. Ndashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yo yita ku bahinzi, cyane nyakubahwa Paul Kagame.”

JPEG - 104.1 kb
Utudege tutagira abapiloti tugiye gukoreshwa mu buhinzi bw’ibirayi

Abaturage bagiye guhabwa iri koranabuhanga nyuma y’impuguke 25 ziturutse mu bihugu bitandukanye zari mu karere ka Musanze mu cyumweru gishize zikemeza ko ikoreshwa ry’indege nto zitagira abaderevu drones ryafasha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Izi mpuguke zari zimaze ibyumweru bibiri mu karere ka Musanze zaturutse mu bihugu umunani ari byo Ghana, Ethiopia, Zimbabwe, Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria n’u Rwanda zaganirizwaga ku buryo amafoto afatwa n’utu tudege yabyazwa umusaruro mu buryo butandukanye.

Umuyobozi mukuru wa INES Ruhengeri Padiri Docteur Hagenimana Fabien yagize ati “Nka Kaminuza ikorera abaturage dufite inshingano zo kubafasha mu iterambere; tumaze kugura aka kadege, mu byo tuzitaho harimo gufasha abaturage gukurikiranira hafi ubuhinzi bw’ibirayi kuva ikirayi gitewe kurinda gisarurwa.”

Ing. Nkerabigwi Placide aherutse i Toulouse mu Bufaransa kwiga gukoresha aka kadege; arasaba abaturage kutagira impungenge mu gihe bakabonye mu kirere kuko katazababangamira mu mirimo yabo ya buri munsi.

Iyi gahunda ije nyuma yaho ku wa 14 Ukwakira 2016 Umukuru w’igihugu Paul Kagame atangirije mu karere ka Muhanga Ikibuga cya drones zizajya zigeza imiti n’amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu bigoye kugeramo.

 

Comments

 
 
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.