2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Bishimiye kwegerezwa abababaga ku bitaro bya Ruhengeri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-25 18:25:52

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abarwayi barimo abafite imvune, kubagwa izindi ngingo zirwayebatangiye kubagwa mu Bitaro bya Ruhengeri barishimira uburyo begerejwe serivisi bamaze igihe bategereje.

Biteganyijwe ko abarwayi bagera kuri 200 ari bo bagiye kubagwa mu gihe cy’icyumweru n’impuguke z’abaganga 24 zaturutse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Abarwayi baratangaza ko byabaruhuye imvune y’ingendo bakoraga bajya i Kigali kwivuza.

JPEG - 117.4 kb
Impuguke zaturutse muri CHUK zatangiye kubaga (Foto Ngaboyabahizi P.)

Nsengarurema Marc wo mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba yagize ati “Kuba aba baganga bo mu CHUK, baje kutuvura ni ingirakamaro cyane, nk’ubu ndakubwira ko nagiye i Kigali inshuro zitari munsi 30, natangiranye na za rendez-vouszo kubagwa igufwa ry’akaboko mu mwaka wa 2011, nari narihebye numva ko nzapfa, ariko bambaze ubu mfite icyizere ko nzakira.”

Umwe mu baganga bari muri iri tsinda , Dr. Rudakemwa Alcade, akaba inzobere mu gutera ikinya, yagize ati “Igikorwa cyo kubaga abarwayi bafite ibibazo by’amagufwa kiragenda neza … ni ngombwa ko tugira icyo dukora, n’ubwo abrwayi ari benshi”.

Umunyamabanga wa Leta Mmuri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, yagize ati “Iki gikorwa twagitekereje mu rwego rwo kwegera abarwayi aho bari mu gihugu hose kandi ni ibintu nkeka tuzageraho, yego abarwayi ni benshi ariko turi mu rugendo ku buryo nibura buri ntara izajya igerwaho n’iyi serivise, njye numva binashobotse buri kayigira.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka w’i 2015, abarwayi 4450 bamaze kubagwa mu gihugu hose.

JPEG - 84.7 kb
Minisiteri y’Ubuzima yashimiye ubwitange bw’abaganga mu kugabanya ubwinshi za Rendez-vous zatinze
JPEG - 110.5 kb
Bamwe mu barwayi bari bategereje kubagwa

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE