Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Barikanga inzara kubw’udukoko turya imyaka itangiye kumera   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Abahinzi bo mu murenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze bahangayikishijwe n’udusimba tuzwi nka Maguru 1000 (Mille Pattes, millipede cyangwa Diplopoda) twangiza imyaka igitangira kumera.

Aba bahinzi bemeza ko igihingwa cyibasiriwe muri iyi minsi ari ibigori, ibirayi n’ibirayi turya duhereye mu mizi kandi ari nayo bihingwa bitunze umubare munini w’abagize aka karere.

Nizeyimana Collette umuhinzi w’ibigori, yagize ati “Ibigori byarashize, wajyaga kubona umurima wose watukuye ukibaza impamvu bikakuyobera; twaje kumenya ko mu mizi hari udusimba twangiza iyi myaka yacu ari uko tuje kubagara. Tuzagira inzara mu minsi iri imbere niba abashinzwe ubuhinzi ari ntacyo bakoze.”

JPEG - 186.2 kb
Utu dusimba turatuma abahinzi b’i Musanze bikanga inzara mu gihe kizaza

Aba baturage bahamya ko biteguye igihombo gikomeye ashingiye ku ngufu batakaje mu kugura imbuto n’ifubire ndetse n’ibyatakajwe mu guhinga.

Kamiri Hodari Umukozi w’Akarere uhagarariye ishami ry’ubuhinzi yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bazi ko mu gihe cy’izuba hakunze kuboneka udusimba dutandukanye twibasira imyaka bitewe n’uko nta mazi aba ari mu butaka ashobora kutubangamira.

Yagize ati “Ikibazo cy’udusimba twangiza imyaka muri aka karere ntacyo twari tuzi, gusa mu gihe cy’izuba hakunze kuboneka udusimba dutandukanye twibasira imyaka kuko nta mazi aba ari mu butaka. Gusa ubu tugiye kwegera abahinzi turebe uburyo hashakwa igisubizo cyo kutwirukana.”

Yongeraho ko iyo babonye utu dusimba tubaye twinshi mu mirima bashobora gutera imiti, ariko kuri ubu asanga ari byiza ko umuhinzi agenda adutoragura akadutwika.

Iki kibazo kije cyiyongera ku cy’abahinzi bo muri Burera bahawe imbuto y’ibishyimbo bavuga ko itaberanye n’ubutaka bwabo bakaba bashidikanya ku mwero wayo.

JPEG - 195.2 kb
Abahinzi birirwa bashakisha udukoko mu mirima yabo ngo badutwike
 

Comments

 
 
Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura
Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura

Abaturage b’utugari twa Cyendajuru, Ntura, Rwega na Gakomeye bivuriza kuri poste de santé ya Ntura mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, baravuga ko umuforomokazi umwe iri vuriro rifite (...)

Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo
Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo

Abaturage bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe na zimwe mu nsoresore zo muri uyu murenge ngo zirirwa zicaye bwakwira zikirara mu ngo zikiba amatungo mu biraro, (...)

Rubavu:  Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura
Rubavu: Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu cyane mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko hari uduce dutandukanye batagipfa kunyuramo mu masaha ya nijoro kubera insoresore z’amabandi (...)

Gakenke: Barasaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe
Gakenke: Barasaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Busengo, akarere ka Gakenke barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona ingurane z’imitungo yabo yangijwe igihe hubakwaga ibigega by’amazi (...)

Musanze: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’abajura
Musanze: Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’abajura

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge Cyuve mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’abajura baza kubibira umusaruro biganjemo abaturutse mu karere ka Burera. Aba bahinzi b’i Musanze batunga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.