Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Bamwe bashwana n’abagore bugacya barongoye abandi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Musanze banezwe guharika abagore babo nyuma yo kutumvikana bigakurura amakimbirane nyuma ku buryo binakurura ubwumvikane buke mu miryango ari yo ntandaro y’idindira mu iterambere.

Muri aka karere hakunze kuvugwa cyane amakimbirane ashingiye ku bibazo by’imitungo bikaba ari ingaruka zikomoka ku buharike.

Ndirahisha Alphonse umwe muri aba baturage ati “Umugabo agira atya akazana umugore wa mbere bakananiranwa kumvikana ku bibzo runaka, akihutira kuzana uwa kabiri nawe yaza kumvikana bikabananira agahitamo kumwirukana. Icyo gihe uwo mugore amusaba imperekeza kandi umugabo akaba agomba no kwita ku bana babyaranye.”

JPEG - 154.8 kb
Kaboneka asanga ubuharike budindiza iterambere ry’igihugu (Foto Ngaboyabahizi P.)

Uwamahoro Beatrice yongeyeho ati “Wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri… Abagabo bazana abagore bakananirwa kwihanganira zimwe mu ngeso, dore ko abantu babanza kwihanganirana no kumenyana, akihutira kuzana undi mugore wa kabiri na we yamara kumutesha umutwe akajya kubwira uwo bashakanye mbere ngo namurege kuko yamusahuye imitungo, maze abantu bakaburana rukabura gica.”

Mu kiganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Gacaca muri aka karere nyuma yo gutangiza k’umugaragaro igihembwe cy’ihinga 2016-2017A, yabasabye gucika ku muco mubi w’ubuharike kuko iri mu bibamunga bakadindira mu iterambere.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Rwose nimuzibukire umuco mubi w’ubuharike, kuko ni kimwe mu bituma mudashobora kwiteza imbere. Abakurambere batungaga abagore benshi bakabyara abana benshi kubera ko amasambu yari ahari.”

Akomeza avuga ko hari bamwe bavuga ko bakora ibyo batazi ariko ngo baba birengagiza ko amategeko yo atajya yihanganira amakosa kabone n’iyo yaba yakozwe n’abatabizi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.