Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Bahawe inkunga yo kubaka imisarane iburirwa irengero   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bamaze imyaka irenga ibiri bategereje ubwiherero bugera ku 120 bagombaga kubakirwa ku nkunga y’ Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isukura (PNEAR) amaso ahera mu kirere.

Aba baturage bibuka neza ko bumvaga bivugwa ko uyu mushinga wari gutwara miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo byarangiye ubu bwiherero batabubonye ndetse ngo ntibanazi irengero ry’aya mafaranga.

Bamwe muri bo bavuga ko babyiniye ku rukoma ubwo babwirwaga ko bagiye kubakirwa imisarani bagacika ku kwituma ku gasozi, ariko kuri ubu ngo icyizere cyaragabanutse.

JPEG - 169.2 kb
Iyi ni imwe mu misarane imaze imyaka irenga ibiri itegereje kuzura ( Foto N.Protais)

Mudende ni kwame Imvaho Nshya yasuye. Umunyamakuru yavuganye n’abaturage bavuga ko na bo byabayobeye aho imisarane yajya mu mishinga imyaka irenze ibiri cyane ko ngo umushinga wahagaze haramaze gucukurwa ibyobo ndetse hari n’aho byatangiye gusakarwa.

Nsengiyumva Jean D’amour yagize ati “Birababaje kwituma ku gasozi mu gihe ubuyobozi bwaje bugacukura imisarane mu mirima yacu nyuma yo kutwizeza inkunga, ariko ukabona hashize igihe kirekire ikagera ubwo imeramo ibyatsi, njye n’aho bacukuye iriya misarane narahihingiraga.”

Aba baturage batekereza ko ikunga bahawe ishobora kuba yaranyerejwe kuko bumvise ko yaje ariko bagategereza ko ibikorwa bisubukurwa bikanga bikananirana.

Barasaba ko ubuyobozi bw’umurenge busubukura iki gikorwa haba hari rwiyemezamirimo wabaririye inkunga agakurikiranwa nta gukingirwa ikibaba kuko yabiciye amahirwe babonaga nk’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Iyakaremye Aimable, ntiyemeranya n’ibyo abaturage ayoboye bavuga ariko ashimangira ko iki kibazo kirengeje imyaka ibiri.

JPEG - 165.3 kb
Bategereje ko buzurizwa ubwiherero bahebye bigondagondera ubwo bashoboye (Foto N. Protais)

Yagize ati “Ikibazo cy’ubwiherero muri Shingiro ntabwo kimaze imyaka ibiri gusa ahubwo irarenga. Gusa ntabwo navuga ko habaye uburangare bw’ubuyobozi ahubwo twagiye duhura n’ibibazo binyuranye.”

Uyu muyobozi yongeraho ko akurikije intera iki kibazo kigezeho n’uburyo abaturage bahagurutse bakakibariza, na we ngo agiye kukigamiraho n’inzego zimukuriye nk’Akarere ka Musanze, hashakwe umuti wa buriya bwiherero mu minsi mike.

Umurenge wa Shingiro ni umwe mmirenge ihereye mu gace k’amakoro aho gucukura ubwiherero bigoranye.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.