Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Bahawe amavomo adakora bahita bayoboka amazi y’ibirohwa   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 2 months ago

 
 

Abaturage bo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko, Akarere ka Musanze baravuga ko bamaze igihe kirekire bavoma amazi mabi yo mu ruzi rwa Mukungwa bemeza ko abatera uburwayi kubera ko amavomo bari begerejwe bayavomyeho igihe gito ngo nyuma amazi ntiyongera kuza.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kigera ku myaka ibiri babana n’amavomo atagira amazi, ariko ngo mu gushaka ibisubizo bahisemo kuyoboka umugezi wa Mukungwa nubwo itembana imyanda ivuye mu mujyi wa Musanze.

PNG - 1.3 Mb
Bavoma ibirohwa muri Mukungwa nyuma y’uko amavomo yabo apfuye (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwe muri bo witwa Muhamyangango yagize ati “Ni yo tunywa tukanayakaraba, ubu imyanda ituruka mu mujyi wa Musanze ni yo twinywera, kuko nta kundi twabigira; inzoka ubu zaratuzengereje byageara ku bana bo buri gihe tuba twiteguye nibura ko inshuro abyiri mu kwezi bajya kuvuzwa impiswi.”

Aba baturage bifuza ko iyi miyoboro yabagezagaho amazi meza yakongera gusanwa vuba byaba binafite ikindi bisaba kiri mu bushobozi bwabo bakagitanga.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Jean Damascene Habyarimana, yavuze ko umuyoboro wagezaga amazi meza kuri aba baturage wagize ikibazo ariko ngo mu gihe kitarenze icyumweru uzaba wasanwe.

Yagize ati “Ubu byaremejwe ko imidugudu yose yo muri aka kagari ka Mburabuturo igiye gukusanya amafaranga yose yo muri gahunda y’ubudehe kugira ngo iyi miyoboro yongere isanwe, kandi kuri ubu twarangije kuvugana na WASAC, kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa iriya miyoboro isanwe.”

Abaturage bemeza ko kumva iyi miyoboro yasanwe bizabaruhura umutima cyane ko amazi meza ari yo soko y’ubuzima muri rusange.

PNG - 1.6 Mb
Rimwe mu mavomo bari bubakiwe ariko akaba adaheruka amazi (Foto Ngaboyabahizi P)
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.