2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Bafite impungenge ku mikorere y’abiyita abavuzi gakondo biyongera buri munsi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-25 08:43:48

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo mu karere ka Musanze, bavuga ko baterwa urujijo n’ubuvuzi gakondo bugenda bwiyongera buri munsi, kandi ngo bukaza bubabwira ko buhangamura n’indwara zananiye abaganga ba kizungu.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwo burasaba abaturage kujya bagana amavuriro yabo ndetse n’ibi bitaro kugira ngo bamenye ibyo barwaye.

JPEG - 260.7 kb
Imwe mu miti ikoreshwa n’abavuzi gakondo

Umwe mu baturage bo mu karere ka Burera gahana imbibi n’aka ka Musanze yagize ati “Twumva amatangazo yamamaza ku maradiyo ngo ivuriro iri n’iri rivura amibe, imitsi, noneho akarusho ngo bavura diyabete, umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite, aha rero ni ho bahera baca amafaranga menshi arenze ayo mu bitaro bikuru bya Leta nka CHUK n’ahandi, mu gihe urimo gufata ibyo biti by’ibyatsi by’ibihamurano ukumva noneho ngo hadutse irindi noneho rihangana n’uburwayi bwawe mu gihe cy’iminsi 3 gusa ngo ukaba urakize, n’aho ukajyayo ariko ntukire.

Ndibaza rero nti aba baganga ba gakondo ko mbona batanga imiti itagira igipimo, ubuyobozi bw’ibitaro nko muri Musanze bwaba bukorana n’abavura gakondo?”.

Uyu muturage akomeza avuga ko kandi muri iki gihe hirya no hino mu ntara y’Amajyaruguru usanga hari aho imiti gakondo iba icuruzwa mu buryo bw’abazunguzayi, abandi bakayitandika mu masoko anyuranye, ibintu ngo abaturage basanga koko bikwiye no gusubirwamo kuko hari n’aho bigaragara ko bamwe mu bayinywa aho gukira ibahuhura bakaba bakurizamo no gupfa.

Yagize ati: “Ubu hari ibinyobwa byadutse baza bakabwira abaturage ko kubinywa bituma bongera iminsi yo kubaho ntibasaze, ngo ibi binyobwa bituma batibagirwa, ariko ndakumenyesha ko bamwe mu babikoresha barara bakanuye, none ubu hari bamwe biyongereye n’umuvuduko w’amaraso, biriya binyobwa bavuga ko ngo biva mu bimera na byo bikwiye gusuzumwa ubuziranenge bwabyo”.

Umuganga mukuru uyobora ibitaro bya Ruhengeri, Dr Uwingeneye Violette, yagize ati: “Buriya umurwayi akurikije ububare bwe ntaho adapfunda imitwe, ariko dukangurira abarwayi rwose kugana ibigo nderabuzima bakipimisha, yemwe no ku bitaro hano turabakira, reba na we kwiroha amoko y’ibyatsi atandukanye nayo atagira ikigero cyo kunyobwaho, ukumva ngo uzagira amahoro?

Ndasaba rwose abaturage kwirinda kwiyahura, nkaboneraho kandi no gusaba n’abavuzi gakondo kudakorera mu kajagari, kuko sinahakana nanone ko hari zimwe mu ndwara bavura”.

Umwe mu bavuzi gakondo waganiriye n’Imvaho Nshya, yavuze ko imiti baha abarwayi baba bizeye ubuziranenge bwayo, ndetse agahamya ko bafite ubumenyi buhagije ku gipimo cy’imiti batanga, ku buryo abarwayi badakwiye kugira impungenge. Icyakora yanagaragaje ko hari abiyitirira umwuga wabo, ndetse batanafite ibyangombwa bibemerera kuvura, ku buryo ushobora gusanga bateza ibibazo bikitirirwa bose.

Mu mujyi wa Musanze habarurwa nibura ibigo bivura gakondo bigera kuri 7, ndetse n’abandi bakora mu buryo butazwi, ariko bose icyo bahuriraho nuko bavura indwara zigakira.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE