Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Amabati y’ibikoni bari kubakirwa amaze imyaka 5 ku kagari   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 September 2016

 
 

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu kagari ka Mudende, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze irashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabakuye muri Nyakatsi ikabatuza mu nzu z’amabati ariko bakaba bagihangayikishijwe no kubaho atagira ibikoni.

Bamwe mu basigajwe inyuma y’amateka bahamya ko bamaze imyaka itanu bijejwe ko bagiye kubakirwa ibikoni byunganira inzu bubakiwe ariko ngo amaso yaheze mu kirere mu gihe bazi neza ko amabati yagombaga kubyubaka amaze iki gihe cyose ku biro by’Akagari ka Mudende.

Aba baturage bavuga ko batujwe neza mu mwaka wa 2008, ariko bahangayikishijwe n’uko inzu z’amabati baherewe kubamo bagomba kuzicanamo mu gihe cy’imvura kuko baba batakibasha gucana hanze nk’uko babigenza mu gihe cy’izuba.

PNG - 1.2 Mb
Bateka hanze mu gihe cy’izuba mu mvura bagacana munzu bubakiwe bararamo

Umwe mu bahejwe inyuma n’amateka yagize ati “Mu gihe cy’izuba ducana hanze kugira ngo aya mabati baduhaye ahumeke, kuko urabona ko amaze gusaza kubera imyotsi; izi nzu twazitujwemo mu 2008 ariko imyotsi irayasazijishe.”

Mugenzi we ati “Tubabajwe n’uko amabati yagombaga kutwubakira ibikoni ubu yibereye mu biro by’akagari ka Mudende. Reba nawe dutuye imbere y’ibiro by’akagari, Gitifu atunyuraho ducanye hanze akinumira imyaka ibaye myinshi…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Iyakaremye Aimable, yemeza ko inzu abasigajwe inyuma n’amateka zikeneye ibikoni ndetse ko bagiye kuganira n’izindi nzego ngo ikibazo gikemuke kuko amabati ahari.

JPEG - 91.9 kb
Inzu bubakiwe zamaze guhindanywa n’imyotsi kuko bazicanamo mu gihe cy’imvura

Avuga ko umushinga wo kubaka inzu warangiye hatarubakwa ibikoni, ati “Habanje kubakwa inzu mbere y’umwaka wa 2008, ariko biragaragara ko zikeneye ibikoni. Ubu tugiye kubiganiraho n’abayobozi bo mu nzego zidukuriye, turebe uburyo babona ibikoni kuko gahunda zireba Abanyarwanda muri rusange harimo imibereho myiza, tugiye gushakira igisubizo kirambye ku bijyanye n’ibikoni byabo.”

Gusa uyu muyobozi yirinze kugira byinshi atangaza ku mabati amaze imyaka itanu mu kagari ka Mudende, ariko akizeza ko ikibazo kigiye gushakirwa igisubizo mu maguru mashya.

PNG - 1.5 Mb
Aba baturage bababazwa n’uko bamaze imyaka itanu bategereje ibi bikoni
 

Comments

 
 
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.