Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Abatishoboye barenga 400 bishyuriwe mituweli   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage batishoboye bagera kuri 410 bo mu mirenge ya Gataraga na Gashaki bo mu karere ka Musanze bari mu byishimo nyuma yo gufashwa kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Mu mpera z’icyumweru ni bwo isosiyete y’itumanaho Tigo yagaragaje ubushake ifite mu guharanira imibereho myiza y’abaturage, abaturage bayishimira kuba idahugira mubucuruzi gusa.

Nyirabaraza Dative umwe mu bahawe ubwisungane mu murenge wa Gataraga yashimangiye ko ibikorwa byiza nk’ibi bifite inkomoko ku miyoborere myiza.

Yagize ati “Bikomoka ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame wahaye buri wese ubwisanzure. Ndishimye cyane kandi n’abagiraneza bazirikana abatishoboye ndabashima kuko nari ntangiye kujya ninywera imiravumba, ariko ubu ni ukujya nkororora nkajya kwa Muganga.”

Umukozi wa Tigo ushinzwe amategeko Sandra Cyamweshi yagaragaje ko ari inshingano za buri munyarwanda wishoboye gufasha mugenzi we utishoboye.

Yakomeje avuga ko amafaranga yofashishijwe mu gutangira abanyarwanda batishoboye ubwisungane ari inyungu yagombaga gusangizwa ku banyarwanda, ati “Ni abo twahawe n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma yo kutubwira aho bumva twabafasha, ibi kandi ni ibintu bizakomeza kuko twita ku nzego zose zifite ibibazo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bbuhamya ko abafatanyabikorwa ba Leta bakora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa ari urugero rwiza rufasha abaturage mu iterambere ryabo.

Akanyamuneza ni kose ku bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yakomeje asaba abaturage kudahora bateze amaboko, ati “Ntabwo dushishikariza abaturage gukomeza gutega amaboko bakeneye inkunga, ahubwo tubagira inama yo kujya bizigamira mbere kugira ngo igihe cyo gutanga ubwisungane kigere bararangije kuyakusanya. Tubabwira nibura kuzigama 100 buri munsi.”

Imirenge abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza ni imwe yakunze kuvugwamo abaturage bakennye cyane kurusha abandi.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.