Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Musanze: Abagore batatu bafatanwe magendu n’ ibiyobyabwenge   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze ku wa 23 Ugushyingo 2016 yafatanye abagore batatu ibicuruzwa bya magendu n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Abafashwe ni Diane Uwineza, Solange Nyiramagaju na Chantal Nyiranzira. Bafatiwe mu murenge wa Musanze bafite amacupa 291 y’amavuta y’ubwoko butandukanye akoreshwa mu guteka, ibibiriti 1700 n’amapaki 264 y’inzoga z’amoko atandukanye zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.

Abo bagore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza; ndetse n’ibyo bafatanwe ni ho bibitse.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yavuze ko aba bagore ari bamwe mu bagize udutsiko tw’abakora magendu bakanatunda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Blue Sky, Kitoko na Kanyanga bavana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati "Abatunda ibiyobyabwenge n’abakora magendu baragirwa inama yo kubireka kuko isaha iyo ari yo yose bafatwa kubera ko inzira babicishamo babivanye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda turazizi, ariko tuzakomeza ubukangurambaga bwo kubirwanya twereka abantu ingaruka zabyo."

CIP Kabandana yashimye kandi abaturage ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma hafatwa abakoze ibinyuranyije n’amategeko, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.