Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Mukamira: Barinubira umwanda ukururwa n’ubwiherero bw’isoko buhora bufunze   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Abagana n’abakorera mu isoko rya Mukamira riherereye mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, babangamiwe bikomeye no kuba ubwiherero bw’iri soko budafungurwa ngo babukoreshe.

Kuba ubwiherero bw’iri soko budafunguye ngo ni kimwe mu bitera umwanda muri iri soko, ndetse n’amakimbirane y’abahinzi n’abagana iri soko.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukamira bwo buratangaza ko hagiye kuvugururwa uburyo bw’isuku muri iri soko, kuko ngo na bwo busanga ari ikibazo gikomeye.

Iyo ukinjira mu isoko rya Mukamira, ubona abagabo bihengetse ku nkuta zaryo ndetse n’amaduka yaryo, abandi bagana mu mirima y’ibishyimbo bishingirirwa iri hafi aho, aba bose ngo baba bagerageza kwiherera.

JPEG - 253.9 kb
Ubwiherero bwo ku isoko rya Mukamira buhora bufunze (Foto Ngaboyabahizi P)

Imyaka iri hafi aho ndetse n’inyuma y’amazu huzuye umwanda ukabije, ibi bikaba bikomeje gutera impungenge abarema iri soko.

Kankindi Elisabeth, umuhinzi wo hafi y’isoko rya Mukamira yagize ati “Rwose ubu twarumiwe ku munsi w’isoko tuza kurinda abantu bashoobora kwituma mu myaka yacu.

Urumva tuba turimo duta igihe cyacu, imisarane yose ubuyobozi bwarayifunze, ntikoreshwa, urabona ko yamezeho ibyatsi, ntabwo twaje guhinga imyaka ahubwo njye mbona twaraje guhinga uburwayi kuko iyi myaka irimo ibishyimbo, amashu n’ibirayi kuri ubu twikuriramo inzoka gusa, nibadutabare”.

Umwe mu barema isoko rya Mukamira yagize ati “Twebwe abaza muri isoko ibintu byaratuyobeye, ubwiherero burahari ariko nakubwira ko bumaze igihe bufunze, ngo hari bamwe mu bahawe imfunguzo ngo bajye bazifungura ariko kugira ngo umenye aho atuye nka njye uvuye mu misozi ntibyoroshye.

Iyo bikuyobeye rero, wihengeka hano kuri izi nkuta cyangwa se ukagana muri ibi bishyimbo bishingiriwe, ndasaba ubuyobozi kujya butanga urugero muri byose, kuko ntiwansobanurira ukuntu umuyobozi agusaba isuku mu gihe aho ahahira harangwa n’umwanda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Karihe Bienfait, yagize ati “Ririya soko rimaze igihe rikaba mu ngengo y’imari riri k’urutonde rw’azasanwa, bityo rero n’ikibazo cy’ubwiherero kizakemurwa. Gusa tugiye gukangurira bariya bose bivuga ko bahawe imfunguzo kujya bafungurira abaturage, gusa ikibazo cy’isuku nkeya natwe turakibona, tugiye kukibonera umuti urambye”.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.