Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Muhanga: Ikibumbano kigaragaza ishingiro ry’ubukungu cyatwaye Miliyoni 10   

  Yanditswe na UMUHIRE K. SAIDATH
 5 months ago

 
 

Mu mujyi wa Muhanga, hatashyweikibumbano kigaragaza ishusho y’umutungo kamere w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufatwa nk’ishingiro ry’ubukungu ry’Akarere ka Muhanga.

Iki gihangano cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Imirenge 11 muri 12 igize Akarere, yamaze kugaragaramo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye. Ibi bituma aka Karere gafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’ishingiro ry’ubukungu bwako.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’aka Karere na Banki ya Cogebanque bazamuye igihangano gishushanya uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo abazajya batambuka mu mujyi wa Muhanga bihere amaso ko ibikorerwa muri aka Karere n’imiturirwa iri kuhazamurwa bikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga kandi ko uretse kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kuzamura ubuzima bw’abatuye aka karere, bunagira uruhare mu kuzamura igihugu muri rusange.

JPEG - 151.7 kb
Iki gishushanyo cyerekana ishingiro ry’umutungo w’Akarere ka Muhanga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice wari n’umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutaha iki gihangano, avuga ko 50% by’umutungo w’aka Karere uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uyu muyobozi avuga ko Umurenge umwe gusa mu Mirenge m 12 igize aka Karere ari wo utagaragaramo amabuye y’agaciro. Agaragaza imbuto ziryohereye zikomeje gusarurwa mu mabuye y’agaciro mu karere ayobora. Ati “Imisoro myinshi y’Akarere kacu ituruka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni yo mpamvu twifuje ko mu mujyi rwagati dushyiramo igihangano kigaragaza ayo mabuye.”

Meya avuga ko uzajya ubona iki gihangano kigaragarira buri wese utambutse muri uyu mujyi, azajya asobanukirwa ko aka karere gakungahaye kuri uyu umutungo kamere.

Umuyobozi w’amashami ya Cogebanque, Ndizihiwe Géorge, avuga ko hari umubare munini w’abakiliya b’iyi banki bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Akavuga ko aba bakiliya ari n’abafatanyabikorwa b’Akarere bityo ko gutera inkunga iki gihangano babikoze bumva ko ari ibyabo.
Mu bikorwa byo kubaka iki gihangano, Cogebanque yatanze miliyoni zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe ni wo wonyine udacukurwamo amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yerekanye ko aka Karere ari ko kaza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi aturuka ku mabuye y’agaciro.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.