Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Kirehe: Ubuzima bw’abana 137 bavutse badashyitse bwarokowe mu mezi 5   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 4 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe buvuga ko mu gihe cy’amezi atanu ibi bitaro bimaze kurokora ubuzima bw’abanan 137 bavutse badashyitse bagakurira muri serivisi yo kwita kuri aba bana mu buryo bwihariye yitwa ‘Néonatologie’.

Buvuga kandi ko byorohereje cyane ababyeyi bahoranaga impungenge z’uko mu gihe babyaye umwana udashyitse, nta mahirwe yabaga afite yo kubaho.

Mu cyumba cy’inyubako ngari itangirwamo serivisi ya Néonatologie mu bitaro bya Kirehe, uhasanga abana bato cyane, bari mu byuma byabugenewe byitwa ‘couveuse’, abandi bafite utuyoboro dutoduto, tuva ku mashini igenzura imibereho yabo isegonda ku rindi, n’ababyeyi babo hafi aho.

Abakora muri iyi serivisi babwiye Imvaho Nshya ko iyo umwana yavutse igihe kitageze, ku mezi 6, 7, 8 agihumeka, akagera mu maboko y’ibitaro bya Kirehe, ngo ntabwo aba agipfuye, kuko iyi serivisi aricyo yashyiriweho.

JPEG - 244.4 kb
Abana bavutse batagejeje igihe bitabwaho, bakabaho bahumeka banagaburirwa hifashishijwe imashini za bugenewe

Umwana yitabwaho, kugeza ageze ku rugero nk’urw’abandi. Ashyirwa mu byuma (imashini) bimushyushya, akitabwaho mu buryo bwo kugaburirwa hifashishijwe ikoranabunganga kugeza ageze hejuru y’ikilo kimwe n’amagarama 500.

Mukarusine Leocadie wo mu murenge wa Musaza, afite umwana w’umukobwa yabyaye ku mezi atandatu. Umwana we ubu ariho, amaze ibyumweru bitatu yitabwaho muri ibi bitaro. Ashima iyi serivisi kuko nta kimurutira kuba abona umwanya we agihumeka.

Yagize ati “Kubyara byarantunguye cyane, ariko maze kubyara abanyamuzima bahise banzana, mpageze umwana baramwakira, bamushyira mu byuma bamwambika ‘sonde.’ Ubu amazemo ibyumweru bitatu. Abaganga bambwira ko umwana ari aho ariko nanjye mbona nta kibazo afite, kandi arakura.”

Nyirahategekimana Liberata, wo mu murenge wa Mpanga, na we afite umwana w’umuhungu umaze icyumweru muri ibi byuma nyuma yo kuvukira ku mezi arindwi.

Yagize ati “Nabyaye inda y’amezi 7, kuva namubyara ntabwo aronka, ariko biriya byuma bamushyizemo ngo biramugaburira. Byaranshimishije kuko njye numvaga yaba njye n’umwana tugiye gupfa, ariko ubu twese turi bazima.”

Dr. Ngamije Patient uyobora Ibitaro bya Kirehe yabwiye Imvaho Nshya ko abana bitabwaho, ari ababa baravukanye ibibazo byihariye n’abavutse igihe kitageze

Agira ati “Dufite neonathologie ishobora kwakira abana b’impinja basaga 20 icyarimwe, bagashyirwa muri couveuse. Hari n’ibindi byuma bita seep-up bifasha abana bafite munsi y’ikilo kimwe n’amagarama 500, bafite munsi y’ibyumweru 33 bibafasha guhumeka.”

Dr. Ngamije asobanura ko iyi gahunda yunganira cyane ababyeyi, kandi hashyizweho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kugeza nibura mu myaka itanu.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.