Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Kirehe: Batandatu bakurikiranyweho kwiba inka bakazambutsa muri Tanzania   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu karere ka Kirehe bakurikiranyweho kwiba inka muri aka karere bakazambutsa muri Tanzania bagiye kuzigurishirizayo.

Mu bakekwa harimo Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, bafatiwe mu cyuho kuwa 15 Kamena 2016 ubwo bafatanwaga inka eshatu bari bibye uwitwa Bizimungu Theogene bazivanye mu rwuri rwe ruherereye mu kagari ka Nyamugari, ho mu murenge wa Nyamugari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abo bagabo bibye izo nka mu ijoro ryo ku ya 15 Kamena rishyira iya 16 Kamena, baza gufatirwa kuri kimwe mu byambu by’Umugezi rw’Akagera cyo mu kagari ka Munini mu murenge wa Mahama.

Yongeyeho ko ifatwa ryabo ryatumye hamenyekana abandi bagabo bane bari mu gaco kamwe k’abajura b’amatungo, abo bakaba ari abitwa David Sabina, Joram Pesayidi, Emmanuel Nkurunziza, na Japhet Habyarimana alias stamina nabo bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Yakomeje avuga ko izo nka eshatu zimaze gufatwa zashyikirijwe nyirazo (Bizimungu).

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yashimye Bizimungu kubera yihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda akimara kumenya ko inka ze zibwe, kandi asaba n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Yagize ati "Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bagabo batandatu ari bamwe mu bagize agatsiko k’abantu biba inka mu karere ka Kirehe bakazijyana muri Tanzaniya bazicishije mu Kagera. Abatarafatwa bamenye ko isaha iyo ari yo yose na bo bazafatwa."

Yakanguriye abantu gukora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibyaha muri rusange; kandi babashe gufata ababikoze.

Ubwo yashyikirizwaga inka ze, Bizimungu yashimye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagize uruhare mu ifatwa ryazo.

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ivuga ko ubwo bujura bukunze kugaragara mu mirenge ya Mahama, Nyamugali na Nyarubuye, ahamaze kwibwa inka zigera ku 103, muri zo 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri ( kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.