Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Kayonza: Bifuza ko n’Umujyi wabo washyirwa mu yunganira Kigali   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 4 months ago

 
 

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bifuza ko Umujyi wa Kayonza nawo ushyirwa mu mijyi ya kabiri yunganira umujyi wa Kigali, kuko basanga bujuje ibikenewe byose n’iyatoranyijwe ari yo Musanze, Nyagatare, Rubavu, Muhanga, Rusizi na Huye.

Ubwo bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza batangaga ibitekerezo bizajya muri gahunda nshya y’umuryango, hifujwe ko gahunda ya Leta yo kongerera ubushobozi imijyi izunganira Kigali yagera no ku mujyi wabo.

Sindayiheba Antoine yagize ati “Turifuza ko umujyi wacu washyirwa mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali kuko iby’ibanze bikenewe natwe turabifite wend, tukazafashwa kubyongera, umujyi wacu uri mu isangano ry’imihanda ibiri minini iduhuza n’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

JPEG - 84.8 kb
Abatuye Umujyi wa Kayonza basanga ukwiye gushyirwa mu yunganira Kigali

Ujya Rusumo agiye Tanzaniya akatira iwacu, ugiye Kagitumba akatira iwacu cyangwa se bose baba baje bagahurira i Kayonza.”

Kamaliza Judith nawe ni umwe muri aba baturage b’i Kayonza.Yagize ati “Umujyi wa Kayonza ni wo uri ahantu heza kurusha iyindi mijyi yahawe ayo mahirwe, iwacu hararambuye kandi ni umujyi ubereye ubucuruzi haba ku byo twakohereza hanze cyangwa ibivuyeyo.

Umuntu ugiye muri parike y’Akagera aca i Kayonza ni yo mpamvu twifuza ko umujyi wacu wahabwa ayo mahirwe ugafashwa gutezwa imbere kandi ibi bizadufasha kurushaho kwiteza imbere.”

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka mu ntara y’Uburasirazuba bamurikiwe igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo, kerekanye ko umujyi wa Kayonza uri ahantu heza habereye gutezwa imbere mu bukerarugendo ndetse ukaba ari umujyi ubereye ubucuruzi mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, yavuze ko ibi byifuzo by’abaturage ari ibyo gushyigikirwa.

Yagize ati “Iki ni ikifuzo abanyamuryango batanze kandi twagishyigikiye ku buryo tuzabishyikiriza inzego nkuru, ubu turimo turatera imbere ariko na none iyo umujyi ushyizwe mu mijyi izunganira umujyi wa Kigali hari ibikorwa remezo bigenda byiyongera, bibe byafasha abaturage bacu n’akarere kacu.”

Kugeza ubu imijyi itandatu ni yo yatoranyjwe ku ikubitiro ngo yunganire umujyi wa Kigali, akaba ari yo mpamvu i Kayonza bifuza ko mu cyiciro cya kabiri bazaherwaho bashyirwa mu mijyi izunganira Kigali.

 

Comments

 
 
Rusizi:Bamwe mu bagabo barashinjwa gutiza umurindi imirire mibi mu bana
Rusizi:Bamwe mu bagabo barashinjwa gutiza umurindi imirire mibi mu bana

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko kurwaza imirire mibi bikunda kubagaragaraho babiterwa na bamwe mu bagabo batita ku ngo zabo. Aba bagore bavuga ko bamwe mu (...)

Babangamiwe n’ibitaro bya Rutongo byubatswe vuba ariko biri gusaduka
Babangamiwe n’ibitaro bya Rutongo byubatswe vuba ariko biri gusaduka

Abarwayi, abaganga n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo, barasaba ko zimwe mu nyubako nshya zibigize zivugururwa mu maguru mashya, kubera uburyo zatangiye kwika izindi zigasatagurika, bakaba (...)

Uburasirazuba:Ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu miryango buteye inkeke
Uburasirazuba:Ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu miryango buteye inkeke

Inzego z’ubuyobozi mu ntara y’Uburasirazuba zemeza ko ubwicanyi bugaragara mu miryango itandukanye ari kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi, bakaba basaba buri munyarwanda wese kwita kuri iki (...)

Muri Gare ya Rusizi abagore binubira gusangira ubwiherero n’abagabo
Muri Gare ya Rusizi abagore binubira gusangira ubwiherero n’abagabo

Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Rusizi, abakozi bahakora, abashoferi, abahacururiza utuntu tunyuranye n’abandi bahagenda baravuga ko hashize umwaka wose abagore n’abagabo basangira (...)

Rutsiro:Urubyiruko rurakangurirwa kuzitabira gahunda zateguwe mu gihe cyo Kwibuka
Rutsiro:Urubyiruko rurakangurirwa kuzitabira gahunda zateguwe mu gihe cyo Kwibuka

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence, asaba urubyiruko kuzitabira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ngo kuko birufasha gukumira icyatuma yongera kubaho. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.