Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Karongi:Imibiri y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buravuga ko imibiri itandatu y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge, izashyingurwa mu murenge wa Rubengera mu cyumweru cyo kwibuka.

Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, asobanura ko iyi mibiri izashyingurwa mu murenge wa Rubengera, kuko mu murenge wabo nta rwibutso rwubatse neza ruhari.

Yagize ati:“Urwibutso dufite ntabwo tukirushyinguramo, rurahari ariko ntirusobanutse ni muri zimwe za mbere, turateganya kwimura imibiri irimo ubu hari gushakwa ahazava inkunga.Ubu hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40.Iyo tuzashyingura mu cyumweru cyo kwibuka ni imibiri 6.”

JPEG - 130.2 kb
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro ruri mu murenge wa Bwishyura mu mujyi wa Kibuye (Foto: Vestine D.)

Uyu muyobozi ashima abatanze amakuru y’aho imibiri iri, agasaba abandi baba bazi aho imibiri idashyiguwe iri gutanga amakuru nayo igashyingurwa mu cyubahiro.
Bamwe baturage bo mu murenge wa Bwishyura, nabo basabye abazi amakuru y’ahajugunywe imibiri kuyatanga.

Rugwizangoga Evariste, utuye mu murenge wa Bwishyura, yagize ati:“Mu myaka 22 ntabwo twari dukwiye kuba tugishyingura, twari kuba twibuka gusa, abantu baratanze amakuru y’aho imibiri itarashyinguwe iri, ni byiza ku batanze amakuru n’iriya mibiri ikagaragazwa, ariko ni byiza ko abantu bose bazi amakuru bayatanga.”

 

Comments

 
 
Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa
Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa

Mateso Espérance wari ufite imyaka 32, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi 6, yakubitiwe n’inkuba iwe mu rugo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Ntendezi,mu murenge wa Ruharanbuga, mu karere ka (...)

Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke
Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke

Bamwe mu baboha ibiseke bo mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, baratangaza ko babangamiwe cyane n’abajura babiba imigwegwe baba barahinze yo kwifashisha baboha ibiseke. Aba baturage (...)

 Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Buturaga wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere (...)

Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.