Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Indangamirwa zatumwe gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko   

  Yanditswe na Imvaho Nshya
 July 2016

 
 

Urubyiruko 346 rwitabiriye icyiciro cya 9 cy’Itorero Indangamirwa rwiyemeje ko rugiye gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko aho bari hose ku isi nyuma y’urugendoshuri bakoreye ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Ku wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016, uru rubyiruko rwasuye ahari umushinga wo kuhira imyaka mu murenge wa Matimba, Akarere ka Kirehe n’uruganda rukora amakaro (East African Granite Industries).

Rugemintwaza Nepo, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umutoza mukuru, yatangaje ko izi ntore zitorezwa gutumwa.

Yagize ati “Uru rubyiruko ni Indangamirwa; nk’uko icyivugo cyabo kivuga, turabatuma kuba abaranga b’u Rwanda no kurushakira imbuto n’amaboko aho bari hose ku isi. Ni yo mpamvu tubereka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, bityo bakarushako kumva n’uruhare rwabo mu gukomeza kuruteza imbere.”

Uru rubyiruko rwasuye ibikorwa by'iterambere birwibutsa inshingano rufite mu ruhando mpuzamahanga

Dr. Celestin Ntivuguruzwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburezi akaba n’Umuhuzabikorwa w’iri torero, yatangaje ko impamvu y’uru urugendo shuri ari uguha amahirwe uru rubyiruko yo kumenya kurushaho igihugu cyabo no kumenya bimwe mu bikorwa by’iterambere u Rwanda rurimo rugeraho.

Yagize ati “Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahise rutangira urugamba rw’iterambere no kongera kubaka igihugu. Ni byo twaje kwereka rero uru rubyiruko kugira ngo rutangire rubigire ibyarwo, rushake n’ubundi bumenyi bushya mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.”

Brig. Gen. Emmanuel Bayingana, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yamenyesheje abatozwa ko umupaka wa Kagitumba ufite amateka menshi, anabasobanurira ko ariho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, ku ya 1 Ukwakira mu 1990, ubwo abari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi bawambukaga baje kurwanirirra igihugu, kurwanya ivangura n’akarengane.

Muri uru rugendo shuri abatozwa bagize amahirwe yo guhura n’Abayobozi batandukanye barimo ab’Akarere ka Nyagatare, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi.

Iki cyiciro cy’Itorero Indangamirwa kigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda bahize abandi mu gutsinda neza ibizame bisoza amashuri yisumbuye muri 2015.

Dr. Celestin NTIVUGURUZWA
P.S/MNINEDUC
Course Coordinator

 

Comments

 
 
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.