Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Huye: Inzu zitavuguruye zahawe ukwezi kumwe   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwatanze ukwezi kumwe gusa ngo abafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye zitaravugururwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, babe bamaze gushyira mu bikorwa ibyo basabwa.

Aba bacuruzi basabwe gukora uko bashoboye bakubahiriza iki gihe bahawe, abadafite ubushobozi bakishyira hamwe bakubaka kugira ngo hubahirizwe igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ibyo ngo bikaba bigomba kuba byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki 20 Ukuboza uyu mwaka, abatazabishobora Akarere kakazabaha ingurane z’ibibanza byabo.

Hashize imyaka igera ku 8 abafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye zitubatse mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi basabwe kuvugurura izo nzu zabo ndetse bamwe baranafungiwe imiryango.

Gusa bamwe baravuguruye abandi ntibabikora, ku mpamvu bemeza ko zishingiye ku bushobozi buke, n’ibyangombwa by’ubutaka.

JPEG - 439.7 kb
Abacuruzi bo mu Cyarabu bamaze imyaka 8 basabwe kuvugurura inzu zabo

Ubwo yaganiraga n’abafite inzu mu mujyi wa Huye, hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo umujyi urusheho gusa neza, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko imyaka umunani ishize bakangurirwa kuvugurura atari mike, ari nayo mpamvu bashyiriweho itariki ntarengwa.

Yagize ati “Abantu bahawe igihe kirekire, barihanganirwa, bongererwa igihe ku cyo babaga batanze, ariko harageze ngo hafatwe ingamba zikomeye kuko birarambiranye guhora basaba ngo mutwongerere igihe. Imyaka umunani ni myinshi buri wese yagombye kuba hari icyo yakoze, yego hari abakoze ibyo basabwe ariko n’ubu hari abagishaka ngo babahe ikindi gihe, icyemezo rero ni uko aba batavugurura tubahaye igihe cy’ukwezi kumwe bakaba batangiye ibikorwa byo kuvugurura.”

Yakomeje agira ati “Cyangwa se abatabishoboye ibibanza n’amazu yabo akarere kakazabibahera ingurane, bikazagurwa n’abandi bafite ubushobozi bwo kubaka, ibi rero bikaba bizakorwa bitarenze tariki ya 20 z’ukwezi kwa 12, igenzurwa rigakorwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bafite inzu muri uyu mujyi wa Huye bakiriye iki cyemezo nk’igikaze, ariko nanone bakemera ko n’ingamba zikomeye ziba zigomba gufatwa.

Mudatsikira Eustache yagize ati “Iki cyemezo kirakaze, kuko iminsi 30 batanze ni mike ariko nanone urebye igihe bimaze ntitwagombye kumva ko hari ikindi gihe cyo kongererwa, ubundi ngo burya umuti usharira ni wo uvura.”

Iki cyemezo cyafashwe ngo kiranareba kandi n’imiryango y’abaturage bakomoka mu gihugu cya Oman, bafite inzu aho bita mu Cyarabu.

 

Comments

 
 
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana
Gakenke:Mutoze abana kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside-Musabyimana

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude, yasabye ababyeyi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakabitoza abana babo, mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.