Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Guverineri wasimbuye Bosenibamwe yahize gukuraho icyuho muri Girinka   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yatangaje ko azashyira imbaraga mu bikorwa bizavugurura imibereho y’abaturage nyuma yo gutorerwa kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi muri iyi Ntara.

Yashimangiye ko mu bikorwa agiye gukora mu kuzamura imibereho y’abaturage harimo gukuraho icyuho kikigaragara muri gahunda ya Girinka, manda ye izarangire zimaze guhabwa benshi.

Mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi 347 bari bitabiriye inteko rusange idasanzwe yateraniye i Musanze, 340 batoye Guverineri Musabyimana, asimbura Bosenibamwe Aimé wahoze ayoboye iyi ntara.

Yashimangiye ko ibikorwaremezo bizongerwa mu gihe cy’imyaka itanu yatorewe kuyobora, ndetse n’iki cyuho muri girinka kikavaho ku bufatanye n’izindi nzego.

JPEG - 622.4 kb
Guverineri Musabyimana (wa gatatu uhereye iburyo) niwe watorewe kuyobora FPR Inkotanyi mu majyaruguru (Foto Ngaboyabahizi P)

Guverineri Musabyimana yagize ati “Uyu ni umukoro mpawe, nkaba ngiye gukomereza aho abandi bari bagejeje mu kuzamura umuryango no kurangiza ibyo batagezeho. Tuzakomeza kwegera abaturage no kubagezaho ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro, gukwirakwiza amashanyarazi no gukuraho icyuho kigaragara muri gahunda ya Girinka igomba kugera kuri benshi; ariko ibi byose tuzabigeraho ku bufatanye buzava mu ntore z’umuryango”.

Komiseri Ushinzwe ubukangurambaga mu muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Gasamagera Wellars, yibukije abatowe n’ababatoye ko gukorera umuryango bidahagarara, maze abasaba gukora cyane bakava aho bari kandi bakarinda ibyo bagezeho ku nyungu zabo n’iz’abaturarwanda bose.

Muri iyo nteko rusange idasanzwe ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hamuritswe ibikorwa bigari bizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2017/2024, birimo imihanda minini ya kaburimbo izahuza uturere, ivugururabuhinzi, ibitaro n’ibigo nderabuzima bizubakwa, n’ibindi bikorwaremezo.

Inkuru wasoma kuri gahunda ya Girinka mu karere k’Amajyaruguru kanda hano

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.