Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Guverineri Bosenibamwe yemeje ko imibiri y’abaguye mu kirombe itakibonetse   

  Yanditswe na NGABOYABAIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yatangaje ko imibiri y’umukoresha n’abakozi be batatu bikekwa ko bagwiriwe n’ikirombe kimaze imyaka 8 gicukurwa mu murenge wa Musanze bitagishobotse ko itabururwa, bitewe n’uko nta bushobozi buhari bwo kubageraho.

Nyuma y’aho ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016 byamenyekanye ko Kamanzi Jean de Dieu, Mbarushimana bahimba Kazungu na Nambajimana Calliope baheze mu kirombe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahaciye ingando hashakishwa uburyo bakuramo imirambo yabo.

JPEG - 104.8 kb
Aba basore baratekerereza Guverineri ibyo babonye nyuma yo kwinjira mu kirombe (foto N. Protais)

Guverineri Bosenibamwe ati “Ntabwo bigishobotse ko imibiri ya bariya baturage ikurwa muri kiriya kirombe nkurikije amakuru duhawe na bariya basore bahazi kandi bahakoregaga. Bityo rero ubu akarere n’umurenge bagiye kureba uburyo basiba iki kirombe kandi tukahashyira ibimenyetso bigaragaza ko hari imibibiri irimo”.

Yasabye abaturage kwirinda ababashuka bababwira ngo hari ubukungu bwihishe mu gitaka ati “Rwose mbabwize ukuri nta bushakashatsi na bumwe nabonye bugaragaza ko mu makoro haba amabuye y’agaciro, mwirinde abafite inda nini y’amafaranga kuko babashora mu kaga. Twakoze ibishobotse byose ngo tubone iriya mirambo ariko birangiye bidashobotse, ndihanganisha imiryango yaburiyemo ababo.”

Maburire Gabriel umuturage wo muri Cyabagarura na bagenzi be icyo baurizaho ni ukujya batanga amakuru nyayo kandi bakanasobanuza kuko iki kirombe kibasigiye isomo.

Maburire yagize ati “Twabaga tuzi ko ubuyobozi bwacu bubizi kandi bwabibwiye ububakuriye none bahakaniye Guverineri ko batari babizi; tugiye kujya na twe tubaza abayobozi bacu mu gihe dufite amakenga ku bintu runaka kuko ibi tubikuyemo isomo.”

Biteganijwe ko iki kirombe kizatatwikirwa ku wa kabiri tariki ya 16 Kanama 2016, kuko binakekwa ko imibiri yabo yaba yarangiritse cyane bitewe n’intambi baturikirizagamo imbere.

Nyuma yo kumva ko batakibonye ababo bikubuye barataha (foto N. Protais)

JPEG - 132.7 kb
Zimwe mu nkweto zari zambawe n’abaheze mu kirombe nk’ikimenyetso kigaragaza ko bapfuye ( Foto N. Protais)
 

Comments

 
 
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.