Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Gisagara: Uwishe umugore we n’umwana yakatiwe gufungwa burundu   

  Yanditswe na Umutoni Beatha
 April 2016

 
 

Ntirenganya Jean Bosco yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore babanaga bitemewe n’amategeko n’umwana yari afite w’imyaka ibiri.

Iki cyaha cyakorewe mu kagari ka Nyakibungo mu murenge wa Gishubi, mu karere ka Gisagara ari naho urwo rubanza rwasomewe.

Imbere y’abaturage bari baje gukurikira urubanza rwe, Ntirenganya Jean Bosco, w’imyaka 37, yiyemereye ko ariwe wishe umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’umwana w’imyaka ibiri uyu nyakwigendera yari yarabyaye ku wundi mugabo.

JPEG - 48.6 kb
Ntirenganya Jean Bosco yicishije isuka umugore we n’umwana nyuma abata mu gihuru

Ntirenganya yicishije isuka wari umugore we nyuma yo gusangira nawe inzoga, ngo yamuije ko yamusabye gutaha mu rugo dore ko ngo yari yarahukanye maze arabyanga.

Yemera ko nyuma yo kubica yabahishe mu bihuru, perezida w’iburanisha yatangaje ko umwanzuro w’urubanza wemeje ko Ntirenganya ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Abaturage bo mu kagari ka Nyakibungo aho iki cyaha cyabereye bavuga ko bababajwe n’amarorerwa Ntirenganya Jean Bosco yakoze, ariko kandi ngo bishimiye uburyo aciriwe urubanza ari imbere yabo kuko ari n’isomo kuri benshi.

Karasira Yohani yagize ati: “ Ibi ni byiza kuba urukiko rumanuka rukazana umunyacyaha kumuburanishiriza aho yakoreye icyaha, biha isomo abandi baba bafite imitima yo gukora ibyo byaha, ikindi kandi byatumye tumenya ko koko yafashwe, gusa ibi yakoze noi amahano kwiyoicira umugore n’umwana koko.”

Ntirenganya Jean Bosco yasubijwe muri gereza nyuma y’igihe gito yari amaze asoje igifungo cy’imirimo nsimburagifungo ya TIG yari yarakatiwe muri Gacaca nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, kugirango bakumire ihohoterwa.

 

Comments

 
 
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.