2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi:Ubuyobozi burishimira uruhare rw’ikinamico mu iterambere ry’imiryango

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-18 08:12:31

 
Share on:
 
Yasuwe:59
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burishimira ko ikinamico zigisha abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango zikomeje kugira uruhare mu guhindura imyitwarire ya bamwe mu barangwaga n’amakimbirane y’urudaca.

JPEG - 247.9 kb
Niyitegeka Gracien, uzwi nka Seburikoko ni umwe mu bakinnyi b’ikinamico Umurage

Ubu butumwa bwagarutweho mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kubana neza, kwiteza imbere no kubahiriza gahunda za Leta zigamije kubafasha kwiteza imbere, bwakozwe hifashishijwe ikinamico ‘Umurage’ yakiniwe imbere y’abaturage.

Abakurikiye ibi bikorwa by’ubukangurambaga, bavuga ko inyigisho bakura mu kinamico Umurage ihita mu bitangazamakuru binyuranye, zamaze guhindura imyumvire yabo cyane ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere.
Kamanzi Bernard, ukunze gukurikira iyi kinamico, yagize ati “Hari abantu benshi nzi duturanye rwose bajyaga bahora mu makimbirane mu rugo, ariko ubu ugiye kureba usanga barayaretse kandi kubera ikinamico.

Njyewe nganira cyane n’umugabo duturanye ndetse dusangira byinshi ariko na we ubwe avuga ko inyigisho yumva mu ikinamico zituma agenda ahinduka.”
Bamwe mu bakinnyi b’iyi kinamico bagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya bavuga ko ubutumwa bagenera abaturage bugamije kubakora ku mutima, bagakanguka, abagiraga ibikorwa bigayitse bakabireka bakagendera mu murongo mwiza.

Ibi kandi bishimangirwa na Bagirishya wanditse iyi kinamico, wagize ati “Iyo umuntu agiye kwandika agomba kwibanda ku byo umuturage akora bigayitse, nka hano urabona ko banyuzwe n’uburyo twabakiniye kubera ko basanze bakoraga ihohotera mu ngo kandi bidakwiye, kudatanga uburenganzira bw’umwana n’ibindi, ariko ikinamico yabakanguye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwashimiye cyane uruhare iyi kinamico igira mu kuzana impinduka mu myumvire y’abaturage.

Benihirwe Charlotte, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, yagize ati “Mu bisanzwe abaturage bamwe barumva kandi neza bakubahiriza na gahunda za Leta, ariko abandi batubyubahiriza uyu ni wo mwanya ko ikinamico Umurage badufasha ku bumvisha ibyiza dukeneye.
Ndashima ko tuzakomeza kugira ubufatanye namwe kandi butanga impinduka nziza ku mibereho y’abatuye Gicumbi.”

Ikinamico Umurage igamije guhindura imyumvire mibi ya bamwe mu baturage, ku kuboneza urubyaro, kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana, ndetse no kunoza imibanire mu miryango, hagamijwe gufasha imiryango kurushaho twiteza imbere.

HABINEZA REGIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE