Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Gatsibo:Ababikira bishimiye imyaka 40 bamaze bigisha imyuga abakobwa   

  Yanditswe na HITIMANA DIEUDONNE
 3 months ago

 
 

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro EFA Nyagahanga, rihereye mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo ryizihije isabukuru y’imyaka 40 rimaze rishinzwe, ubuyobozi bwaryo bukaba bwishimira ko bwateje imbere ubumenyingiro, cyane cyane ku mwana w’umukobwa.

Iri shuri ryashinzwe mu rwego rwo kongera umubare w’abanyarwanda biga amasomo y’ubumenyingiro irimo imyuga itandukanye yafasha uwayize kudategereza kuzahabwa akazi, ahubwo bagahanga imirimo ndetse bagatanga akazi kubatagafite, batuye mu karere ka Gatsibo.

Nkuko byari mu mugambi w’ababikira bagize uruhare mu ishingwa ry’iki kigo, ngo mu ntego z’ibanze bari bafite harimo kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa, dore ngo muri iyo myaka wasangaga nta mahirwe umwana w’umukobwa yahabwaga angana n’ay’umuhungu.

JPEG - 145.6 kb
Gasana Richard, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yerekwa ibyo abanyeshuri bakora bivuye mu mu bumenyi bigishwa (Foto Hitimana D)

Uko imyaka yagiye ishira ikigo cyaje kwakira n’abahungu, aho kuri ubu iki kigo cyigwamo n’abakobwa ndetse n’abahungu mu mashami y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gutunganya ibijyanye n’amafunguro k’uburyo bugezweho.

Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 40 iki kigo kibayeho, abanyeshuri biga muri iki kigo cya EFA Nyagahanga, bamurikiye ababyeyi babo ndetse n’abari baje kwifatanya nabo umusaruro w’ibyo bamaze kwiga, bishingiye k’ubumenyi bahabwa muri iri shuri, burimo guhinga kijyambere ndetse n’ubworozi bugezweho.

Bamwe muri aba banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeza ko ibyo bigira muri iki kigo bitazabura kubaha imirimo bakora mu gihe bazaba basoje amasomo yabo, kandi ngo n’iyo batabona akazi, bashoboye no kwihangira imirimo, dore ko banigishijwe uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari.

Umutoniwase Anisian, umunyeshuri wiga ibijyanye no gutunganya amafunguro yagize ati:"Ushobora nko kurangiza kwiga kubera ko akazi ka Leta kabuze, ukajya hanze ukihangira imirimo kuko ari nabyo Leta ishaka, nk’uko mwabyiboneye dukora ibintu byinshi cyane bituruka k’ubuhinzi n’ibijyanye no korora."

Mugihe bishimira ibyagezweho mu gihe cy’imyaka mirongo ine ishize, hari bimwe mu bibazo byagiye bigaragazwa nk’imbogamizi, aho muri iki kigo inyubako zirimo n’ibyumba by’amashuri bigisakajwe amabati ya ‘Asbestos’, ubusanzwe yaciwe mu Rwanda.

Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani, avuga ko batangiye kuvugurura iri shuri ndetse mu gihe cya vuba aya mabati azaba yavuyeho.Yakomeje avuga ko hari n’imishinga yo kongera ibindi byumba byamashuri kuko kuri ubu hiyongereyeho n’irindi shami.

Musenyeri Nzakamwita yagize ati "Mu bushobozi bwabo barimo barahavugurura, ariko murabona ko hariho ariya mabati, ubu dufite gahunda yo kuhavugurura no kongera ibyumba kugira ngo bashobore kwakira abana benshi bashoboka, kandi no gushyiraho nyine n’ubwo buryo bwo gutegura ibituruka kubuhinzi n’amatungo."

Ku bijyanye no kuba imishani iki kigo cyifuza gukoresha zitabona umuriro uhagize nk’uko byagaragajwe na Dusabimana Innocent, umuyobozi w’iri shuri, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yijeje iki kigo ko bagiye gushaka uko cyabona uyu muriro wifuzwa.

Uretse ubuhinzi n’ubworozi bw’inkwavu, indogobe, ingurube, intama z’ubwoya n’andi matungo, kuri ubu harishimirwa kuba muri iki kigo haragejejwe imashini zigezweho zizifashishwa mu guturaga amagi, zifite n’ubushobozi bwo guturaga imishwi 48 mu minsi 21.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.