Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Gakenke: Guhagarika gutwika amatafari byatije ubujura umurindi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke ntibakigoheka mu ijoro kugira ngo bahangane n’insoresore ziza kubapfumurira izu zikiba imitungo n’amatungo yabo.

Aba baturage bemeza ko ubujura bwaturutse ku kuba abasore benshi bakoraga mu kubumba no gutwika amatafari none aho bakoraga hakaba harahagaritswe bakisanga mu bushomeri.

Umwe mu baturage bo muri Santeri y’ubucuruzi ya Rusenge Ndayisaba Gratien , yagize ati “ Ubu rwose abajura batugeze habi ntawanika umwenda, ntawazirika itungo mu gasozi cyangwa se ngo arisige mu rugo agende, ibi byose biterwa n’insoresore zirwa zicaye hano nta murimo, kuko akarere ka Gakenke katarahagarika gutwika amatafari.”

PNG - 1.5 Mb
Abatuage bemeza ko guhagarika ababumbaga amatafari biri mu byatumye ubujura bwiyongera

Yongeraho ko ngo nta muntu ugomba kugenda mu gihe cya sa kumi n’ebyiri n’igice afite ikintu mu ntoki cyane cyane ku bagore. Ikibababaza cyane ngo ni uko ubu bujura butigeze buhaba mbere yo guhagarika abatwikaga amatafari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwo buratangaza ko abaturage bakwiye gutandukanya ubujura n’ikibazo cyo gutwika amatafari mu buryo butubahirije amategeko.

Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’Akarere, yagize ati “Guhagarika kubumba amatafari byatewe no kuba abayatwika batarubahirije amasezerano kuko bagombaga gutwika hakoreshejwe ibishariro, ariko bageze aho batangira gushyiramo ibiti.”

Yakomeje avuga ko ubujura bwibasiye iyi santere ya Rusenge bugiye guhagurukirwa n’inzego z’umutekano hagamijwe guhashya urugomo n’ubugizi bwa nabi.

PNG - 1 Mb
Imwe mu nzu zatobowe, ibi byatumye abaturage bafata umwanzuro wo kutagoheka mu ijoro
 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.