Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Gakenke: Abubatse ku muhanda uhuza uturere 4 bijejwe guhembwa vuba   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko burimo gukora ibishoboka byose ngo abaturage bubatse ku muhanda uhuza uturere tune ari two Musanze, Gakenke, Nyabihu na Muhanga bahembwe mu maguru mashya nyuma y’igihe kirenga amezi ane badahembwa.

Uyu muhanda w’ibilometero 40 Gashyushya-Muvumba, ku gice cya Gakenke gifite uburebure bwa kilometero 16.6. Ibi byatangajwe nyuma y’uko abagize iyi koperative yahawe akazi mu iyubakwa ry’umuhanda w’igitaka Gashyushya-Muvumba, bagaragaje ko bamaze igihe kirenga amezi badahembwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Aimé Niyonsenga, yizeza aba baturage ko imishahara yabo y’ukwezi kwa 6 n’ukwa 7, izaba yageze ku ma konti yabo bitareze icyumweru kimwe, bose uko ari 40.

JPEG - 129 kb
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwijeje ko ikibazo kigiye gukemuka vuba (Foto Archive)

Umwe muri aba baturage yagize ati “Kuri ubu tubabazwa no kuba twarahawe akazi nk’abantu batishoboye, kugira ngo tubashe kwiteza imbere, aho ku munsi dukorera amafaranga 1000, none tumaze amezi arenga 4 nta guhembwa.

Kutabonera umushahara ku gihe ni bimwe mu bidukururira ibibazo, muri za butike aho nkura agasabune n’ibiribwa, ubu iyo mbabonye ndihisha, ibi kandi n’akarere karabizi twarazahaye.”

Uyu muturage yongeraho ibirarane byabo babibaha mu bice, bityo bikabagora kugera ku bikorwa by’iterambere bifuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime, yagize ati “Ndizeza aba baturage ko nibura nyuma y’icyumweru bimwe mu birarane by’imishahara yabo biraba byabonetse, tugiye kandi gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bijyanye no gutinda kw’imishahara yabo.”

Abaturage bemeza ko numara kuzura bizoroshya ubuhahirane muri utwo turere.

 

Comments

 
 
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.