Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Gakenke: Abatuye mu manegeka bagiye kubakirwa umudugudu wa miliyari 11   

  Yanditswe na MURENZI ANGE
 3 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko hagiye kubwakwa ummudugudu w’icyitegererezo wo gutuzamo amaturage bagituye mu manegeka hirindwa impanuka zituruka ku biza.

Abayobozi barateganya kubaka imidugudu y’icyitegererezo izatwara asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’urugendoshuri bamwe muri bo n’abafatanyabikorwa b’akarere, bakoreye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera kugira bihera ijisho banasobanurirwa ibikenewe mu kubaka umudugudu nk’uwo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, yahamije ko Akarere ka Gakenke gateganya gutangira imirimo y’ubwubatsi muri uku kwezi k’Ugushyingo 2016, mu mirenge itatu igize aka karere.

JPEG - 212.8 kb
Inzu ziteganywa kubakwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Gakenke zizaba zishushe bk’izo mu Bugesera

Yagize ati “Nk’uko mubizi akarere kacu mu minsi ishize kibasiwe n’ibiza aho twabuze abantu benshi n’ibintu, ariko ahanini bigaterwa n’imiterere y’akarere ka Gakenke kari mu misozi ihanamye. Bivuze ko dufite n’abaturage benshi baba mu manegeka. Twifuza kubaka imidugudu y’icyitegererezo i Nyundo mu murenge wa Mugunga, Kagano mu murenge wa Muzo ndetse no mu murenge wa Mataba.”

Niyonsenga yakomeje asabanura ko ingengo y’imari iteganyijwe kuri iki gikorwa ari amafaranga menshi akarere katabona ubwako, bityo gakeneye ubufatanye bw’abafatanyabikorwa. Biteganyijwe ko hazubakwa amazu asaga 110 azatuzwamo imiryango isaga 500.

Dr Hafashimana Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’aka karere, yatangarije Imvaho Nshya ko biteguye gutanga umusanzu wabo bitarenze icyumweru kimwe, mu rwego gutangiza byihuse imirimo y’ubwubatsi bw’iyi midugudu y’icyitegererezo.

Yakomeje avuga ko bumva neza akamaro k’iki gikorwa kuko nk’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Gakenke baherutse gutanga miliyoni zigera kuri magana atanu na mirongo ine, mu gufasha imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza byagwiririye Gakenke muri Gicurasi uyu mwaka.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.