Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Bugesera: Basabye gusubizwa inka zabo zatwawe n’Abarundi   

  Yanditswe na HABIMANA CYPRIDION
 5 months ago

 
 

Mu gihe ku wa kane tariki 24 Ugushyingo 2016, Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi inka 12, zafatiwe mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera tariki 21 Ugushyingo, Abanyarwanda nabo basabye ko basubizwa inka zabo ziri i Burundi.

Inka zatanzwe ni 12 z’umuturage witwa Nkurunziza Charles uzwi ku kabyiniriro ka Cyumbati, wo muri Komine ya Busoni mu Burundi zafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu murenge wa Kamabuye tariki 11 Ugushyingo 2016, yazishyikirijwe ku mupaka wa Nemba ibihugu byombi bihuriyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye wari uhagarariye Akarere ka Bugesera Murwanashyaka Oscar; asobanura ko iki gikorwa cyo gusubiza inka nyirazo kiri mu rwego rwo kubanira neza u Burundi, cyane ko ibihugu byombi byari bisanzwe ari ibivandimwe.

Ati "Mu gihe hari inka twafashe ntabwo twazitindana kandi nyirazo yabonetse, kandi tuba twifuza ko nabo ariko babigenza."

Akomeza avuga ko kuzinyuza ku mupaka ari ukugira ngo binyure mu mucyo, n’ubuyobozi bwombi bubishyireho umukono.

JPEG - 455.2 kb
Inka 12 zafashwe zasubijwe ba nyirazo i Burundi

Abaturage bo ku mpande zombi bishimiye iki gikorwa, ariko ku ruhande rw’u Rwanda hari abaturage basaba ko inka zabo zatwawe n’Abarundi bazibiye mu Rwanda na bo bazihabwa.

Rugambarara Athanasie wo mu murenge wa Kamabuye, umwe mubatwariwe inka agira ati "Hari inka zanjye ebyiri zatwawe n’imbonerakure zizikuye ku butaka bw’u Rwanda, zizigejeje hakurya Umuturage w’Umurundi witwa Cyumbati wari asanzwe ari inshuti yanjye ; aziha amafaranga ibihumbi100 zirazimuha, nzibona zirisha ariko nazimwaka akambwira ko bamubwiye ko nazimpa bazamugirira nabi."

Aba baturage bavuga ko imbonerakure ziza zigatwara inka zizikuye ku butaka bw’u Rwanda nyirazo yagira icyo avuga ; zikamubwira ngo "ziramumesura".

Umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Burundi Ntezukwigira Philbert avuga ko iki kibazo bagiye kukiganiraho n’ubuyobozi bw’u Burundi, maze izo nka zikazashyikirizwa ba nyirazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye Murwanashyaka Oscar, yatangaje ko batazi igihe izi nka bazazibonera ariko ko bakomeje ibiganiro.

Inka zatwawe i Burundi ziragera kuri 17, ba nyirazo bavuga ko zibirwa ku butaka bw’u Rwanda, hari izifatwa n’abaturage b’Abarundi bakazishyira mu zabo.

Ubuyobozi bw’imirenge yo mu Rwanda ihana imbibi n’u Burundi bukaba buvuga ko bwakajije ingamba zirimo gusaba abaturage kororera mu biraro no gukaza amarondo.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.