Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Bagowe no guhinga ibireti batazi uko bitunganywa   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Bamwe mu bahinzi b’ibireti mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, barahamya ko batazi icyo iki gihingwa kimara, kuko ngo baheruka basarura ariko bakaba batazi n’aho kijyanwa.

Aba bahinzi, bavuga ko bahabwa imirima yo guhingamo y’ubuntu, byamara kwera bakabiha ushinzwe kubagurira umusaruro ariko bikarangirira aho.

Manizabayo Eugenie umuhinzi w’ibireti mu murenge wa Mudende, aragira ati “Kumbaza ngo ibireti bimara iki? Ubwo se nagusubiza ngo iki, ko icyo mfa kubona ari amafaranga gusa nabo bakajyana ibireti? Nabitse ifaranga biba bibaye, uko mumbona hashize imyaka irenga itandatu mbihinga ariko mbona bashyize mu modoka ibikurikiraho simbizi ntabwo nzi ngo bifite akahe kamaro.”

JPEG - 633 kb
Abahinzi baheruka ibireti biri mu murima ariko bifuza kumenya icyo bivamo nyuma yo gusarurwa

Akomeza avuga ko iki kibazo agihuriyeho n’abandi bahinzi benshi, ubona bagenda biyubakira inzu ndetse bibeshaho neza n’imiryango yabo.

Ati “Kuva aho ntangiriye guhinga ibireti mu2010 muri iki kigo cya Mudende naguzemo imirima ine ndetse nubakamo inzu mbayemo n’abana bariga mu mashuri kandi ubwisungane mu kwivuza ntibwabura ariko birangira mbonye amafaranga sinsobanukirwa n’icyo uyu musaruro umara.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga iki kibazo cy’imyumvire gikwiye kuzamurwa, abahinzi bagahinga ibyo bazi banasobanukiwe, kandi ngo barateganya ubukangurambaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizima Marie Grace, yemeza ko abahinzi bakwiye gusobanurirwa uburyo ibireti bibyazwa umusaruro iyo bivuye mu mirima yabo, kabone n’ubwo bitunganyirizwa mu mahanga.

Aragira ati “Ubundi ibireti ni ibihingwa ngengabukunga turabihinga ariko ntibitunganyizwa iwacu, ntibikwiye ko ubumenyi bwabo burangirira mu guhinga no kwakira amafaranga gusa, ni ngombwa ko abaturage bahinga bamenya igikurikiraho nyuma yo kubyeza, bamenye uko bikorwa, ikivamo n’uburyo bibagarukira. Iki kibazo cyo kutabisobanukirwa ntabwo gifitwe n’abahinzi gusa, bizakemurwa n’ubukangurambaga.”

Abahinga ibireti basabwe kunoza ubuhinzi bwabo bakabukora kinyamwuga bongera ubwiza n’ubwinshi, kugira ngo amafaranga ava muri ubu buhinzi akomeze kwiyongera cyane ko abazi akamaro kabyo bemeza ko bivamo imiti icura abantu.

 

Comments

 
 
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi
Gakenke: I Rusenge bamaze imyaka 2 bafite amapoto nta mashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge ihuriye kuri santere y’ubucuruzi ya Rusenge, bavuga ko baheze mu icuraburindi, mu gihe ngo bari bijejwe umuriro w’amashanyarazi, none ngo imyaka ikaba ibaye ibiri amapoto (...)

Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe
Gatsibo: Kubufatanye n’abaturage, 3 bafatanywe urumogi n’inzoga zitemewe

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017. (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.