Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Amajyaruguru: Bafatanywe ibilo 72 bya Wolufuramu na 31 bya Gasegereti   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Musemakweri Rauben, Nsengiyumva Vincent, na Nsabimana Emmanuel bo mu turere twa Musanze na Rulindo bafatanywe ibilo 72 bya Wolufuramu n’ibiro 31 bya Gasegereti.

Aba bagabo uko ari batatu bafashwe mu cyumweru gishize bahetse ayo mabuye kuri moto bifashishaga mu gutwara ayo mabuyebacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira yagize ati "Kugira ngo bafatwe byaturutse ku bikorwa Polisi yo muri iyi ntara imaze iminsi ikora byo gukumira no gufata abajura b’amabuye y’agaciro ndetse n’abayacukura n’abayacuruza ku buryo butemewe n’amategeko, ibi bikorwa bikaba bikunze kugaragara cyane mu turere twa Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera."

IP Gasasira yagiriye inama abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora ibyo bikorwa kubireka kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Yongeyeho ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko igira ingaruka mbi zo kwangiza ibidukikije mu gihe nk’ibiti, amazi n’ibindi usanga bifitiye akamaro gakomeye abaturage.

IP Gasasira yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’umuco wo gufatanya n’inzego z’umutekano; baziha amakuru y’abakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko kugira ngo bafatwe ndetse hanakumirwe n’impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka zo mu birombe.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe ingamba zo kurwanya no gukumira ubujura bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bwayo bikorwa ku buryo butemewe n’amategeko; nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino mu turere two muri iyi Ntara.

Muri izo ngamba harimo gukomeza kurushaho gukorana n’abaturage no guhererekanya amakuru, kugenzura kenshi ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kumenya inzira zitandukanye zishobora kwifashishwa muri ubu bujura bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Aba batatu nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Comments

 
 
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.