Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Akarere ka Rubavu kagobotse uwasizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, baremeye umuturage witwa Havugintwari Silas, nyuma y’uko inkongi y’umuriro imutwikiye inzu igakongokana n’ibyarimo byose.

Ahagana saa yine z’ijoro rishyira kuwa 16 nibwo inzu y’uyu muturage yatwitswe n’umuriro bikekwa ko watewe n’amashanyarazi, ikongokana n’ibyarimo byose, ahomba ibifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 25.

Ubwo yashyikirizwaga ibikoresho by’ibanze birimo amasafuriya, amasahane, ibikombe, ibyo kuraraho n’ibyo kwiyorosa n’imikeka, yavuze ko bigiye kumufasha gutangira ubuzima bundi bushya, kuko yasigaye iheruheru.

JPEG - 456.2 kb
Uwampayizina Marie Grace ashyikiriza ubufasha umuryango wasigaye iheruheru ( Foto Iyaremye Y)

Yagize ati "Iyi nkongi yansize iheruheru nta kintu nasigaranye, byose byarakongotse, inzu yo yonyine nari narayiguze miliyoni 20, ariko ibintu byahiye birengeje miliyoni 5, ubu bufasha buramfasha gutangira ubuzima, nshimira amabumpaye n’abantabaye kuko twari kugwa mu muriro natwe."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace, avuga ko ibyabaye kuri uyu muryango wari ufite inzu itari no mu bwishingizi bibabaje, kuko basigaye nta kintu bafite ari ugutangirira ku busa.

Yemeza ko inkunga bahawe n’ubwo ntaho ihuriye n’ibyo bari batunze byahiye, ariko bizabafasha gukomeza kwiyubaka bundi bushya.

Yagize ati "Yarahombye bikabije, nyuma y’ibi bikoresho ahawe nk’ubufasha igihe azaba amaze kwiyakira agiye kubaka neza inzu yahiye, tuzareba uko tumufasha mu bijyanye n’isakaro, akomeze kwihangana."

Yakomeje agira ati "Gusa muri aka karere tubangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kuko ni byo byatumye iyi nzu ishya, ikindi kuba nta Kizimyamwoto ibarizwa muri aka karere kandi ari ak’umujyi ni ikibazo, gutegereza irava Karongi ni kure cyane, cyakora turakomeza gukora ubuvugizi turebe ko twazegerezwa imodoka izimya."

Dr Dushime Dyrckx, umuyobozi wa Croix Rouge mu karere Rubavu, avuga ko gufasha uyu wasizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro ari muri gahunda basanganwe yo gutabara abahuye n’ibibazo kandi ngo bazakomeza.

Umuryango wa Havugintwari Silas wahawe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 100, n’amafaranga ibihumbi 100 yatanzwe n’akarere ngo yiyubake.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.