Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Abaturage b’i Musanze basobanuriwe ikibahoza inyuma mu mihigo   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu karere ka Musanze basobanuriwe impamvu baje ku mwanya wa nyuma mu mihigo nyuma y’ibyumweru birenga bibiri bagaragaje ko badashimishwa no kubona bahora inyuma mu mihigo mu gihe bafite ubutaka bwera cyane, Akarere kabo kakaba gafatwa nk’icyitegererezo mu gukurura ba mukerarugendo n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude, yatanze ibisobanuro birambuye imbere y’abaturage bo mu murenge wa Gataraga nyuma y’Umuganda ngarukakwezi wabaye ku wa 24 Nzeri 2016.

Yashimangiye ko kuba Akarere ka Musanze karaje inyuma mu mihigo nta wundi byakwitirirwa uretse abagaturiye kuko ari bo bafite mu biganza kuba kashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje gukora ndetse kakanarenzaho.

JPEG - 158 kb
Musabyimana asobanurira abaturage icyatumye baza ku mwanya wanyuma mu mihigo (Foto Ngaboyabahizi P)

Musabyimana yagize ati “Nitwe abaturage ba Musanze twabigizemo uruhare. Twahawe Girinka, twatojwe kubaka akarima k’igikoni no kugakoresha, ariko ntitugaburiara abana bacu uko bikwiye tukarwaza bwaki. Twubatse imihanda ya kaburimbo myinshi kandi myiza, ariko bamwe baracyayigendamo bambaye ibirenge bagakurizamo kurwara amavunja..."

Yakomeje agaragaza ko kuba hakiri abaturage batagira isuku ku mubiri n’aho batuye biri mu bikidindiza Akarere kuko amahirwe yo kugira ubutaka burumbuka yiyongeraho n’ayo bagenerwa muri gahunda za Leta ariko ntibayakoreshe uko bikwiye.

Ati “Tuzaharanira gukomeza kongera ibikorwa by’iterambere harimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi ariko namwe murasabwa kumva ko iyo akarere kabaye akanyuma bititirirwa Meya wenyine, twese biratureba.”

Nduwayo Gerard umwe mu baturage bo mu murenge wa Gataraga yashimiye umuyobozi wabo kuba yabagaragarije intege nke bafite nk’abaturage n’uruhare bafite mu kwesa imihigo.

Yagize ati “Tugiye guhagurukira isuku muri byose, dutegurire abana bacu indyo yuzuye, uretse ko n’abakuru bakwiye indyo nk’iyo kugira ngo abashe gukorera igihugu. Ariko nanone turacyafite ikibazo cyo kuba tudasurwa n’abayobozi ngo batugezeho imwe mu mihigo…”

Mu mu hango wo kwesa imihigo wabaye tariki 9 Nzeri, Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa 30 n’amanota 70.37%. Abaturage baravuga ko nyuma yo kumva aho bipfira basaba abayobozi kubaba hafi bagafatanya gukosora ibitagenda.

Indi nkuru bifitanye isano: Abaturage b’i Musanze ntibiyumvisha uko bahora inyuma mu mihigo

JPEG - 201.8 kb
Musabyimana arasaba abaturage kumufasha kwesa imihigo kuko ibibazo byinshi bihari ari bo bireba (Foto Nngaboyabahizi P)
 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.