2017-11-23 07:32:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakomoka i Rubavu batakihatuye bakanzwe n’ubuyobozi bubasaba inyunganizi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-16 19:14:15

 
Share on:
 
Yasuwe:10
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije bamwe mu bagakomokamo basigaye batuye mu mujyi wa Kigali n’iyindi, baherutse gutumuzwa ntibabishire amakenga bagatangira gukeka ko Akarere kabashakamo amafaranga.

Abakomoka muri aka karere batagituye muri aka karere kubera impamvu z’akazi, ubucuruzi n’ibindi bagize impungenge nyuma ubuyobobozi bw’Akarere buteguriye inama izabuhuza n’abahakomoka batuye ahandi, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti z’Akarere.

Bamwe muri bo batangiye guhwiwisa ko akarere gashaka kubaka amafaranga, cyane ko abimutse benshi bafite imirimo ibatunze aho bari ari na cyo gituma ubuyobozi bubakeneye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Sinamenye Jeremie umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ari kumwe n’abayobozi b’Akarere bungirije bagaragaje ko ikigenderewe atari ugusaba abakomoka mu karere amafaranga kuko kugeza ubu nta kibazo kidasanzwe gihari ahubwo ko akarere kabakeneyeho ibitekerezo byubaka muri bo kuko bazi ibyiza by’akarere kabo.

JPEG - 230 kb
Ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko gutumira abagakomokamo bitagamije kubasaba amafaranga

Umuyobozi w’Akarere yagize ati ’’Ndagira ngo byumvikane neza ko gutumira iyi nama bidafite aho bihuriye no gusaba amafaranga hatazanagira ugira impungenge bikanatuma atitabira. Icyo akarere kabakeneyeho mbere ya byose ni ibitekerezo byubaka bishingiye ku byo bigiye ahandi.’’

Yongeyeho ko ikigenderewe by’umwihariko ari uguhura hagamijwe kumenyana hagati yabo n’ubuyobozi, hagashyirwaho ihuriro rizajya ribahuza ari na ryo murongo uzajya ucishwamo ibitekerezo.

Abayobozi b’Akarere bahamije ko hari amahirwe menshi yakabaye abyazwa umusaruro hashingiwe ku bitekerezo byatangwa n’abagakomokamo by’umwihariko, kuko bakazi neza hakiyongeraho n’ibyo bigiye aho bimukiye.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko guhurizwa hamwe byari bikenewe nyuma yo guterwa ipfunwe n’umwanya Akarere kabo kabonye mu mihigo bakaba biteguye gutanga ibitekerezo byo gukosora ibitagendaga neza.

Hitimana Amza ukorera mu mujyi wa Kigali yagize ati ’’Iyi nama tuzayitabira kuko natwe twari dukeneye umurongo tuzajya tubarizamo ubuyobozi bw’iwacu impamvu ibikorwa bimwe na bimwe bidindira bikanatuma duhorana ipfunwe ry’imyanya idasobanutse mu mihigo.’’

Biteganyijwe ko iyi nama izahuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abagakomokamo bimukiye ahandi, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti zako izabera i Kigali kuri Petit Stade ku wa 19 Ugushyingo 2016 guhera saa tatu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE