Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Abagana ibitaro bya Kirehe barasaba ko ifunguro bahabwa ryongerwa   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 4 months ago

 
 

Abarwayi bivuriza mu bitaro bya Kirehe bavuga ko bashima gahunda y’ibi bitaro yo kugaburira abarwayi ibyo kurya nta kiguzi batanze, kuko yunganira cyane abadafite ubushobozi n’abatagira ababagemurira, ariko bagasaba ko ibiryo byakongerwa kuko ingano yabyo ikiri hasi.

Mu bitaro bya Kirehe buri murwayi urimo aba yemerewe guhabwa igikoma mu gitondo, hanyuma akaza no gufata ifunguro ryo ku manywa na nimugoroba mu bitaro, riba rigizwe akenshi n’ibishyimbo n’umuceri.Babihabwa nta kiguzi.

Yaba abarwayi n’abarwaza mu bitaro bya Kirehe bavuganye n’Imvaho Nshya, bahuriza ku kuba iyi gahunda yo guhabwa amafunguro ku barwayi ibunganira cyane.

JPEG - 204.4 kb
Abarwariye mu bitaro bya Kirehe bifuza ko ifunguro rigenerwa umurwayi ryakongerwa

Maniriho Innocent, wo mu murenge wa Nyamugari ari hafi kumara icyumweru arwaje muri ibi bitaro, avuga ko yunganirwa cyane n’ibiryo bigenerwa umurwayi we buri munsi, nta kiguzi.

Yagize ati “Umurwayi wanjye amazemo iminsi 4, ariko abona ibiryo nta kibazo. Biranyorohereza cyane kubera ko iwacu ari ahantu bisaba itike.

Hari n’igihe umunsi ushobora gushira nta muntu wakugemuriye, ukifashisha bimwe baguhaye.Hari n’igihe baguha imiti ugomba kuyinywa wariye, biba byoroshye.”
Abagana ibi bitaro bya Kirehe babwiye Imvaho Nshya ko nubwo bishimira serivise yo guhabwa amafunguro ku buntu, bifuza ko harebwa uburyo ibiryo bahabwa byakongerwa, bitewe nuko ngo bahabwa ibyo bita bike, hakabaho gusaranganya.

Ntamushobora Agnès umaze iminsi 2 aharwariye, yagize ati “Hari igihe uza uri umuntu w’umukene nta bushobozi ufite, wagera hano bakaguhereza dukeya kubera ko abarwayi turi benshi, ugaha umurwayi wawe akarya, tubona ari ugusaranganya.”

Mugenzi we na we wari urwaje yaturutse mu karere ka Gatsibo yagize ati “Ntabwo bihagije, ni ugusaranganya, ni duke batanga, ni akarushe gatoya cyane, igikoma nacyo ni igikombe gicagase. Umurwaza n’uburwayi ni byo basangira. Twumva niba ibiryo bihari bajya bagaburira abarwayi.”

Dr. Ngamije Patient, Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, avuga ko gahunda yo kugaburira abagana ibi bitaro yashyiriweho kunganira abarwayi. Agaragaza ko nta gahunda yo kongera ingano y’amafunguro abagenerwa iteganyijwe mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Twemera ko bishobora kuba bidahagije ariko ikigamijwe ni ukugaburira umurwayi.Tubagaburira ku buntu, nubwo navuga ko biduhenze ariko amahirwe dufite nuko dufite umuterankunga ubidufashamo. Amabwiriza avuga ko umurwaza, abantu bo mu muryango we bashobora kumugemurira.”

Dr. Ngamije akomeza asobanura ko amafunguro atangwa agenerwa umurwayi gusa, umwihariko ukaba ku mpunzi z’abarundi zivuriza muri ibi bitaro, kuko ngo bitoroshye ko zabona uzigemurira.

Agira ati “Umwihariko uba ku baturuka mu nkambi ya Mahama, icumbikiwemo abarundi, nabo baza kwivuriza hano. Ni bo gusa bagenerwa amafunguro ku murwayi n’umurwaza kubera ko ntawe bashobora kubona ubagemurira. Ariko na bo hari amasezerano tugirana n’abayobora inkambi ku buryo nabo bafasha mu biryo tubasha kubagaburira.”

Abarwayi bari hagati ya 60-100 ku munsi ni bo bagana ibitaro bya Kirehe, bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi bagera kuri 210.

Impuzandengo y’abarwayi bari hagati ya 1300-1800 ku kwezi, ni wo mubare ubuyobozi bw’ibi bitaro bugaragaza ubagana ibi bitaro, bimaze imyaka umunani bitangiye gukora.

 

Comments

 
 
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.