Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

109 bacitse FDLR batahuka mu Rwanda   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 May 2016

 
 

Abanyarwanda 109 batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigobotye umutwe wa FDLR wari ubafite bugwate ku wa 12 Gicurasi 2016.

Nyuma yo gusobanurirwa aho uRwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeje ko bagiye kubana neza n’abandi banyarwanda no gufatanya na bo urugamba rw’iterambere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abatahutse ni bana 73, abagabo barindwi n’abagore 29 bavuye muri zone za Masisi, Idjwi, Kalehe n’ahandi . Benshi bakomoka mu byahoze ari perefegitura ya Gisenyi,Kibuye, Cyangugu na Kigali y’Umujyi.

Bavuze ko biruhukije bageze mu rwababyaye, nyuma y’ibihuha byinshi bumvaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari, ko ibyahoze ari amaperefegitura ya Gisenyi , Ruhengeri na Cyangugu bituwe n’abaturutse hanze gusa ko ntawahahoze wahabona, ko bose bishwe.

JPEG - 235.2 kb
Abatashye benshi ni abana

Shumbusho Zacharie w’imyaka 32 y’amavuko yagize ati’’ Mbabajwe n’igihe kirekire nataye niruka mu mashyamba ya Kongo, batubeshya ko nitwibeshya tukagera mu Rwanda tuzahita twicwa nta kuzuyaza, ngatinda kwiga ngo ndatinya urupfu rwo mu Rwanda.

Nyamara aho mpagereye natangajwe no kubona abantu bakeye,bameze neza,ahubwo niyemeje guhamagarira n’abandi basigayeyo kureka gukomeza gufatwa bugwate bagataha mu gihugu cyabo kuko kizabakira neza nk’uko natwe twakiriwe.’’

Muhawenimana Angelique na we w’imyaka 32 yagize ati’’Abasize bakoze amahano mu Rwanda ni bo bakomeza kutubeshya kugira ngo tutabasiga bonyine na ho ubundi abariyo bose bifuza gutaha bakazitirwa, gusa uko tugenda dutaha batwumva ku maradiyo bakatubona no mu binyamakuru babasha kubona bazagenda bamenya ukuri, na bo bazataha nta kabuza.’’

Basobanuriwe aho igihugu kigeze cyiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi ,na gahunda ya Ndi Umunyarwanda itandukanye n’ibyo basanzwe barashyizwemo muri ayo mashyamba.

Biyemeje gukomezanya n’abandi umurongo igihugu kigenderaho wo kucyubaka, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaramunze u Rwanda ikabatera kwangara bagata igihugu cyabo.

Nyuma yo kwakirwa bahabwa ibyo bazakenera byose mu gihe cy’ukwezi bakerekezwa mu miryango yabo.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Nyamasheke: Impanuka y’igare yahitanye uwari aritwaye undi arakomereka bikabije
Nyamasheke: Impanuka y’igare yahitanye uwari aritwaye undi arakomereka bikabije

Nshimiyimana Théophile w’imyaka 37 yahitanywe n’igare yari atwaye, ubwo yagongaga umugore witwa Mukamana Monique na we w’imyaka 37 ejo hashize ku ya 23 Mutarama 2017. Amakuru Imvaho Nshya ikesha (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.