Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Zambia: Bane bashinjwa ubwicanyi bwateje urugomo ku Banyarwanda baritaba urukiko   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Polisi ya Zambia yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bashinjwa ubwicanyi bufite aho buhuriye n’ubupfumu bwatumye abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda bakorerwa urugomo muri Mata 2016.

Abafashwe ni abasirikare babiri, umukozi ukorera ingabo zirwanira mu kirere za Zambia n’umupfumu.

Itangazo umuvugizi wa polisi y’icyo gihugu yashyize ahagaragara rivuga ko baritaba urukiko kuri uyu wa kabiri bakisobanura ku cyaha cyo kwica abaturage barindwi bakabaca bimwe mu bice by’umubiri.

Ati” Abo bantu barindwi bose bishwe kimwe, babakubitaga ikintu mu ruhande rw’ibumoso rw’umutwe, bakabaca bimwe mu bice by’umubiri ubundi bakabajugunya hafi y’ingo.”

JPEG - 54.6 kb
Imitungo y’abanyarwanda baba muri Zambia yangijwe n’insoresore

Muri Mata polisi yavuze ko abishwe baciwe amatwi, imitima n’ibitsina bigakekwa ko ababikoze bajyanaga ibyo bice by’umubiri mu bupfumu.

Abaturage ba Zambia bahise bigabiza amaduka n’ingo z’abanyamahanga cyane cyane Abanyarwanda bangiza imitungo yabo ku buryo bamwe basizwe iheruheru bagahungira mu bindi bihugu abandi bakagaruka mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.