Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Yaciriwe umutwe imbere y’abana azira gutuka Islam   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, waciye umutwe umugabo ishinja gutuka idini rya Islam mu gace ka Raqqa muri Syria izo ntagondwa zimaze iminsi zarigaruriye.

Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana umugabo ubyibushye yabanguye inkota yitwa “Scimitar” akayicisha umutwe imfungwa yicaye ku ntebe ipfutse mu maso.

Dailymail ivuga ko ibyo byose byabereye imbere y’imbaga y’abashungerezi biganjemo abana b’abahungu. Ni mu gihe ISIS yanasohoye amashusho menshi agaragaza abarwanyi bayo batanga imfashanyo mu gisibo cya Ramadan.

JPEG - 77.5 kb
Uyu mugabo ushinjwa gutuka Islam yaciriwe umutwe imbere y’imbaga yiganjemo uduhungu

Si ubwa mbere Leta ya Kiyisilamu iciye umutwe umuntu, mu minsi mike ishize andi mafoto yashyizwe ahagaragara yerekanye umugabo acibwa umutwe akaswe ijosi n’icyuma. Icyo gihe we yashinjwaga “kwishyira hamwe n’abahemu.”

Mu kwezi gushize, wari ushinzwe guca imitwe abatavuga rumwe na ISIS, wari warahimbwe The Bulldozer yafashwe n’igisirikare cya Siriya.

JPEG - 88.4 kb
Uri kumuca umutwe asa nk’uwitwa Bulldozer nawe wari uzwiho kwica benshi batavuga rumwe na ISIS

Kuri ubu uri kugaragara mu mafoto nawe ni umugabo ubyibushye usa nka The Bulldozer. Ni mu gihe uyu mutwe w’intagondwa wagoswe n’ingabo z’Abakurde zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Manbij.

JPEG - 93.4 kb
Bulldozer wari utinyitse cyane mu barwanyi ba ISIS yafashwe n’igisirikare cya Syria

ISIS kandi yirukanwe mu mujyi wa Fallujah wari ibirindiro bikomeye byayo muri Iraq. Abantu babarirwa mu 142 baguye mu bitero bya ISIS mu mujyi wa Baghdad, ndetse n’abandi 20 baguye muri Bangladesh bishwe n’umutwe ukorana nayo.

Uyu mutwe kandi uvugwa inyuma y’ibitero byahitanye 44 ababarirwa mu magana bagakomereka ku kibuga cy’indege cya Ataturk muri Turukiya.

JPEG - 89.6 kb
ISISI iherutse kwica umuntu imukegese ijosi kubera gukorana n’abazungu
 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.